Mu ibaruwa yanjye ya mbere muri uru ruhererekane rwitwa “Ibisesekaye by’Imana,” twabanje kureba ku magambo ajyanye n’ibisesekaye, nyaha ibisobanuro byayo byihariye kugira ngo tubashe gusobanukirwa neza icyo ibisesekaye nyakuri bisobanura.

Hanyuma nakomeje gusobanura byimbitse amahame abiri ya mbere muri atanu y’ingenzi, nizera ko Imana yampishuriye mu Byanditswe. Ayo ni:

  1. Ibyo Imana itanga biri mu masezerano yayo—ayo masezerano twayaherewe mu Ijambo ry’Imana.
  2. Amasezerano ni umurage wacu—ni ibyacu mu buryo bw’amategeko. Ni nk’uko byari bimeze igihe Yosuwa yinjiraga mu Gihugu cy’Isezerano. Imana yamusezeranyije ko aho ikirenge cye cyari gukandagira hose hazaba ari ahe—ariko byari bishingiye kuri Yosuwa kugira ngo ahakandagire.

Ihame rya Gatatu

Amasezerano nibwo uburyo ubushake bw’Imana bugaragaramo. Imana ntiyigeze isezeranya ikintu na kimwe kitari mu bushake bwayo. Tugomba gusobanukirwa uku kuri kw’ingenzi.

Tekereza, dufate ko mfite umwana wanjye w’umuhungu ukiri muto, nkamubwira nti: “Nusukura aho duparika imodoka, ugashyira ibintu byose ku murongo kandi ugakora neza, ndaguha amadolari icumi.” Umwana wanjye akabyemera, akajya gusukura aho duparika imodoka, agakora neza, agashyira ibintu byose ku murongo neza. Hanyuma akagaruka akambwira ati: “Papa, ndashaka amadolari yanjye icumi.” Wantekerezaho iki ndamutse mubwiye nti: “Sinigeze ngira gahunda yo kuguha amadolari icumi. Si ko nabyifuzaga”? Wanshyira ku ruhande, ukanyita umuntu utizerwa kandi udashobora kwiringirwa—umubyeyi byananiye.

Ni ko bimeze no ku masezerano y’Imana. Tekereza tubonye isezerano rihura n’icyo dukeneye, maze mu kumvira tukuzuza ibisabwa byose Imana yashyizeho. Nyuma y’ibyo twaza imbere yayo gusaba ibyo yasezeranye, ntazigera atubwira ati: “Nibyo koko, narabisezeranyije, ariko sinari ngambiriye mu by’ukuri kubiguha. Si ubushake bwanjye.” Imyitwarire nk’iyo ntikwiriye na gato no ku mubyeyi wo mu isi. Byaba bidahuye rwose n’imiterere y’Imana nk’Umubyeyi wacu wo mu ijuru. Ahubwo, Yesu ubwe yaduhamirije ibitandukanye n’ibyo:

“None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?” (Luka 11:13).

Tubonye rero ko amasezerano y’Imana agaragaza ubushake bwayo.

Iyo tuzi ubushake bw’Imana, dushobora gusenga tudashidikanya. Reka turebe muri 1 Yohana 5:

“'Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye [Imana]” (umurongo wa 14)

Ijambo ry’Ikigiriki ryasobanuwe hano nko “gutinyuka” usobanuye amagambo uko ari risobanura “ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza.” Iri jambo ryari rifite agaciro kanini mu mateka ya politiki y’Abagiriki. Kimwe mu bintu barwaniraga muri demokarasi yabo ni ubwisanzure bwo kuvuga, kimwe n’uko bimeze muri demokarasi yo muri Amerika. Bityo, uwo murongo ushobora gusomwa gutya: “Ubu bwisanzure bwo kuvuga dufite mu Mana.” Ibi bivuze ko gutinyuka tugomba kubigaragariza mu byo tuvuga. Ntabwo bihagije gusa “kwizera mu mutima”; tugomba no “kwatuza akanwa” (reba Abaroma 10:10).

“Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n'uko duhawe ibyo tumusabye.” (1 Yohana 5:14–15)

Isengesho ryose rigira umumaro rishingira ku kumenya ubushake bw’Imana. Iyo tumaze kumenya ko turi gusaba ikintu gihuje n’ubushake bw’Imana, tuba tuzi ko twagihawe. Si ukuvuga ngo “tuzakibona,” ahubwo ni ukuvuga ngo “twagihawe.” Muri Marko 11:24 Yesu aravuga ati: “'Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe [uku ni ko bisobanurwa neza, uko amagambo ari], kandi muzabibona.” Ni ryari twakira? Iyo dusenga. Kwakira biba mu ndagihe —ubu. Gushyirwa mu bikorwa kw’ibyo twakiriye—“muzabibona”—akenshi biba mu nzagihe. Ariko niba tutakiriye ubu, ntituzabibona mu gihe kizaza.

Inyigisho yo muri Mariko 11:24 ihuye neza n’iyo muri 1 Yohana 5:14–15. Hombi, isomo ni iri: tugomba kwakira, mu kwizera, ako kanya tugisenga. Nyuma yaho, tugomba kugaragaza tudatinya icyizere dufite ko twamaze kwakira—na mbere y’uko icyo twakiriye kigaragara mu buzima bwacu.

Kimwe mu mayeri satani akunda gukoresha ni kudutera gusubika ibyo tugomba kwakira none tukabishyira mu gihe kizaza. Mu gitabo cyanjye, “Faith to Live By” (Ukwizera Kutubeshaho), ibi mbisobanura nkoresheje inkuru yansigaye mu mutima cyane. Nkiri umusore mfite imyaka nka makumyabiri, ubwo nari ndi kwiga filozofiya y’Abagiriki muri Kaminuza ya Cambridge, nahawe inkunga yo kujya mu Bugiriki kugira ngo nigire imiterere y’ibintu by’amateka aho byabereye. Nari kumwe n’inshuti yanjye, umuhungu w’umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Cambridge. Twabaga muri hoteli i Atene, kandi buri gitondo hafi ku isaha imwe twasohokaga tujya gusura ahantu h’uwo munsi.

Buri munsi, uko twasohokaga muri hoteli yacu, hahoraga itsinda rito ry’abana boza inkweto bari ku muhanda bategereje guhanagura inkweto zacu. Rero, niba utarigeze ugera mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa mu bihugu byo ku Nyanja ya Mediterane, biragoye ko ushobora kwiyumvisha uko byari bimeze. Ariko muri ibyo bihugu, abo bana bahanagura inkweto ntibatinya! Ndashaka kuvuga ko inkweto zawe barazihanagura, waba ubishaka cyangwa utabishaka.

Buri gitondo, abahanagura inkweto baratwegeraga bakatubaza bati, “Nguhanagurire inkweto?” Buri gitondo twabasubizaga mu Kigiriki tuti, “Oya!”—“Ochi [soma oshyi]!” Iyo uvuga oya mu Kigiriki uvuga ochi kandi ugahita ujugunya umutwe inyuma icyarimwe. Kunyeganyeza umutwe utyo birushaho gushimangira icyo ijambo rivuze. Ariko buri gitondo, abo bahanagura inkweto baratangiraga bakaduhanagurira inkweto uko byagenda kose.

Kuko ubu buryo butari buri gukora, igitondo kimwe inshuti yanjye yafashe icyemezo cyo kugerageza ubundi buryo. Tumaze gusohoka mu muryango wa hoteri, abahungu bahanagura inkweto baratwegereye batubaza bati, “Tubahanagurire inkweto?” Inshuti yanjye irabasubiza mu Kigiriki iti, “Avrio [soma avrio].” Ibi byatunguye abahanagura inkweto. Bahagarara akanya gato batwitegereza nk’abatazi icyo gukora. Twifashishije ako kanya gato ko gushidikanya kwabo, twabashije gukomeza kugenda bataduhanaguriye inkweto. Ese ubasha kuvumbura icyo avrio bivuze? Bivuze “ejo.”

Kenshi na kenshi, iyo uri mu rugendo rwo kugira imigisha y’Imana iyawe, satani akoresha amayeri nkayo. Ntavuga ngo “Oya.” Ahubwo aravuga ati “Ejo.” Ibyo bituma uhagarara gato, ukagira gushidikanya, maze ntubashe kwakira umugisha wasengaga usaba. None se, Ibyanditswe Byera bivuga ko igihe cyemewe ari ikihe? None! Abantu kenshi baravuga bati, “Uyu munsi ni cyo gihe cyo kwemererwamo.” Ariko Ibyanditswe ntibivuga gutyo. Biravuga biti, “Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo” (2 Abakorinto 6:2). Imana iba muri “none” ihoraho. Iyo uhuye n’Imana, ntibiba ari ejo hashize cyangwa ejo hazaza. Izina ryayo si “Nari ndiho,” cyangwa “Nzaba ndiho.” Rihora ari “NDIHO.” (reba Kuva 3:14).

Ihame rya Kane

Amasezerano yose y’Imana ubu turayahabwa binyuze muri Kristo. Kugira ngo dushingire kuri iri hame, reka turebe mu 2 Abakorinto 1:20. Iyi ni ingingo y’ingenzi cyane iyo tuvugana n’abo bita “ab’ibihe bitandukanye badashidikanya ko Isirayeli n'Itorero rya Kristo ari ibintu bibiri bitandukanye bifite imigambi itandukanye mu maso y'Imana [Dispensationalists]” —aba ni abantu bashyira hafi imigisha n’ibyiza byose by’Imana mu bihe byashize (“igihe cy’intumwa”) cyangwa mu bihe bizaza (“mu gihe cy’imyaka igihumbi”). Hariho ibisobanuro bitandukanye by’uyu murongo, ariko mbona ko ubusobanuro bwa Bibilya Yera bubivuga mu buryo bunoze kandi bugaragaza ukuri kurushaho.

“'Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we [Yesu] ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe [cyangwa muri twe].”

Ubusobanuro bwa Bibiliya wakoresha ubwo ari bwo bwose, hari amagambo amwe n’amwe y’ingenzi adahinduka. Irya mbere, “amasezerano yose” — si amwe gusa, ahubwo ni yose. Irya kabiri, “ni” — si “yari” cyangwa “azaba.” Irya gatatu, “muri We” — hari inzira imwe rukumbi Imana inyuzamo itugezaho amasezerano yayo. Iyo nzira idasanzwe kandi ihagije ni Yesu. Icya kane, “ku bw'icyubahiro cy’Imana.” Buri sezerano tugira iryacu mu bushake bw’Imana, rihesha Imana icyubahiro. Imana yateguye amasezerano yayo ku buryo iyo tuyiyerekejeho, ihabwa icyubahiro.

Abaroma 3:23 haravuga hati: “Bose bakoze icyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.” Hari uburyo butandukanye bwo gusobanura iri jambo, ariko mu by’ukuri nsobanura ko bivuga ngo: “Kubwo icyaha cyacu twambuye Imana icyubahiro cyayo.” None se, twasubiza dute Imana icyubahiro kiyikwiriye? Uburyo bumwe tubusanga mu Baroma 4, aho havugwa kuri Aburahamu ngo “akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana, amenya neza yuko ibyo yasezeranije [Imana] ibasha no kubisohoza.” (imirongo ya 20–21). Bityo, dusubiza Imana icyubahiro icyaha cyacu cyayambuye, twizera amasezerano yayo. Uko turushaho kugira ayacu amasezerano y’Imana, ni ko turushaho kuyihesha icyubahiro. Kandi amasezerano yayo yose ubu tuyabonera muri Kristo.

Mu gusoza, nkunda amagambo abiri mato asoza ku 2 Abakorinto 1:20—“natwe.” Si “kubw’intumwa”; cyangwa “kubw’Itorero rya mbere”; cyangwa “kubw’abakristo badasanzwe—nk’ababwirizabutumwa cyangwa abamisiyoneri.” Ni “kubwacu.” “Twebwe” bivuga wowe nanjye. Amasezerano yose y’Imana ubu arahari kuri wowe no kuri njye binyuze mu kwizera Kristo.

Birumvikana, ntabwo ukeneye amasezerano yose y’Imana kano kanya. Mu by’ukuri, ntiwabasha kwiyitirira amasezerano yose y’Imana icyarimwe. Ariko isezerano iryo ariryo ryose ukeneye rijyanye n’aho uri n’ibyo ukeneye riri ubu ngubu. Nguko uko mbivuga mu ncamake: Buri sezerano rihuye n’ibyo ukeneye kandi rigasubiza ibyo wifuza, ni iryawe ubu.

Ihame rya Gatanu: Isohozwa ry’amasezerano y’Imana ntirishingiye ku bihe turimo cyangwa uko tubayeho, ahubwo rishingira k’ukuba twujuje ibisabwa n’Imana.

Iyo Imana itanze isezerano, ntirigarukira ku bihe runaka cyangwa ku buryo ibintu bimeze. Nta bwo bigomba kuba byoroshye kugira ngo Imana isohoze ibyo yasezeranye. Imwe mu makosa dukunze gukora iyo duhuye n’isezerano ry’Imana ni ukuvuga tuti, “Yego, ndabibona ko ari byo Imana ivuga. Ariko muri ibi bihe nk’ibi, byaba bibaye byinshi,” maze ukwizera kwacu kukajegajega. Ukuri nyako ni uko, amasezerano y’Imana adashingira k’ubuzima twisanzemo. Ibyo duhura nabyo ntacyo bihindura. Ushobora kuba ufite imyaka ijana, umugore wawe afite mirongo icyenda, ariko niba Imana ivuze ko muzabyara umuhungu, muzabyara umuhungu.

Ntibishingira ku kintu na kimwe kiri hafi yawe cyangwa kiri muri wowe. Nta kintu gifatika, nta kintu cy’igihe gito, kandi nta kintu na kimwe cyo muri uru rwego rw’isi n’igihe gishobora guhindura amasezerano y’Imana y’iteka ryose. Iryo ni ryo somo. Ni yo mpamvu Imana kenshi yemereye abagabo bo kwizera kwinjira mu bihe byasaga n’ibidashoboka burundu. Yashakaga kugaragaza neza ko nta na rimwe amasezerano yayo ashingira ku bihe byiza cyangwa ku buryo ibintu byifashe. Ahubwo, akenshi arareka ibintu bikagera aho bisa n’aho nta cyizere gisigaye na gito.

Ukwizera nyako kwanga kugengwa n’ibyo umuntu abona cyangwa ahura nabyo. Urugero, igihe Eliya yashakaga ko umuriro uva mu ijuru ugatwika igitambo ku gicaniro cye, yasutse amazi kuri cya gitambo inshuro eshatu, areka amazi aratemba yuzura impavu. Maze aravuga ati, “Reka noneho turebe icyo Imana ishobora gukora.” Umuriro ubwo wazaga, watwitse amazi, utwika umukungugu, utwika inkwi, utwika n’igitambo. Umuriro w’Imana ntugira ikibazo ku mwobo wuzuye amazi kurusha inkwi zumye. Byaba bitose cyangwa byumye, bikomeye cyangwa byoroshye, bishoboka cyangwa bidashoboka—nta tandukaniro bigira imbere y’Imana.

Ahari urugero rudasanzwe rugaragaza ibi, ni uburyo Imana yitaye ku Bisirayeli mu butayu. Mu myaka mirongo ine yarabagaburiye, irabambika, ibitaho, kandi iyobora abantu bagera kuri miliyoni eshatu—abagabo, abagore, abakecuru n’abasaza, impinja, amatungo, byose—mu butayu bwumye burimo ubusa, ahatari mazi, nta biryo, nta kintu na kimwe uretse umusenyi n’izuba. Imana ubwayo yashatse kubigaragaza iti, “Nimubigire ibigoranye, mureke mbereke ibyo nshoboye gukora.” Koko yabigize ibigoranye. Ni Yo ubwayo yateguye iyo mibereho. Ni ingenzi cyane kumva ko utagomba gukura amaso ku isezerano ngo uyashyire ku kibazo. Igihe cyose ubikoze, nka Petero ubwo yagendaga hejuru y’amazi, utangira kurohama.

Amahame Atanu

Reka dusubiremo ayo mahame atanu kugira ngo afate mu bwonko bwawe, hanyuma dusoze iki gice cya mbere cy’uruhererekane rwacu. Ayo ni:

  1. Ibyo Imana iduha biri mu masezerano yayo.
  2. Amasezerano ni umurage wacu.
  3. Amasezerano ni uburyo ubushake bw’Imana bugaragaramo.
  4. Amasezerano yose y’Imana turayahabwa ubungubu binyuze muri Kristo.
  5. Isohozwa ry’amasezerano y’Imana ntirishingiye ku bihe turimo cyangwa uko tubayeho, ahubwo rishingira ku kuba twujuje ibisabwa n’Imana.

Mu rwandiko rwanjye rwo kwigisha rukurikira muri uru ruhererekane, tuzareba uko Ibyanditswe Byera bipima ibintu bibiri bitandukanye turimo kwiga—ari byo ubukene n’ubutunzi, kubura no kugira byinshi.