Guhagarara mu Cyuho

Derek Prince
Published: 2009
Last Updated: ottobre 2026
Read Time: 15
This teaching is not currently available in Italiano.
Mose na Aroni bahagaze imbere y'Imana basabira Isirayeli yigometse, binginga basaba imbabazi igihe urubanza rwari rwugarije. Ibyanditswe bigaragaza kwingingira abandi nk'isengesho ririmo ubutwari rikorwa ku bw'abakeneye imbabazi. Isengesho nk'iryo risaba kwizera gukiranuka kw'Imana, kwitaho icyubahiro cyayo, n'ubushizi bw'amanga bwera.
“Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira.” (1 Timoteyo 2:1)
Pawulo atubwira ko icy’ingenzi cya mbere mu iteraniro ry’Abakristo ari isengesho. Avuga ku bwoko butandukanye bw’amasengesho, bumwe muri bwo akaba ari ukwingingira abandi. Kwingingira abandi bisobanura mu buryo bw’umwimerere “kuza mo hagati.” Umwinginzi ni umuntu uza hagati y’Imana n’abakwiye umujinya n’ibihano byayo. Umwinginzi azamura amaboko ye ayerekeza ku Mana akavuga ati: “Mana, aba bakwiriye gucirwa urubanza rwawe; ufite uburenganzira bwose bwo kubakubita; ariko niba ubakubita, ugomba kubanza kunkubita njyewe, kuko mpagaze hagati yawe na bo.”
Mu Isezerano rya Kera dusangamo inkuru zitandukanye z’imijyi n’amahanga yakize guhanwa n’Imana kubera umurimo w’umwinginzi. Turasuzuma zimwe muri izo ngero, ariko mbere na mbere, reka tubanze dutekereze k’umurimo wo kwingingira abandi mu buzima bw’Umwami, Yesu Kristo.
Kwingingira Abandi mu Buzima bwa Yesu
Kwingingira abandi ni kimwe mu byaranze cyane umurimo wa Yesu. Igice cya 53 cya Yesaya gitanga ibisobanuro ku gikorwa cye cyo gucungura, kigasozwa n’umurongo wa 12:
“Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n'abakomeye, azagabana iminyago n'abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n'abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.”
Hari ibintu bine byanditswe aha kuri Yesu.
Icya mbere, Yasutse ubugingo bwe kugeza ku gupfa. Abalewi 17:11 havuga ko ubugingo bw’inyama buba mu maraso, bityo Yesu yasutse ubugingo bwe kugeza ku gupfa ubwo yamenaga amaraso ye.
Icya kabiri, yabaranywe n’abagome; yabambanywe n’ibisambo bibiri.
Icya gatatu, yishyizeho ibyaha bya benshi; yabaye igitambo cy'ibyaha byacu twese.
Icya kane, yingingiye abanyabyaha; yabikoze ari ku musaraba ubwo yavugaga ati, “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora” (Luka 23:34). Yaravugaga ati, “Igihano kibagenewe, ukimbareho.” Kandi koko byarabaye.
Abaheburayo 7 havuga kuri Yesu nyuma yo gupfa kwe, kuzuka no kuzamuka mu ijuru. Tubwirwa ko Yesu ari Umutambyi Mukuru wacu uri iburyo bw’Imana. Kubera ko afite ubutambyi budahinduka, bumwe adashobora kuvanwaho, “Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire” (Abaheburayo 7:25).
Iyo twize ubuzima n’umurimo wa Yesu, tubona igereranya ritangaje: Yamaze imyaka mirongo itatu atazwi cyane, abayeho mu buzima butunganye bw’umuryango; amara imyaka itatu n’igice mu murimo uri mu ruhame mu buryo bugaragara; kandi amaze hafi imyaka ibihumbi bibiri mu kwingingira abandi, atabonwa n’amaso y’abantu. Kuva yazamuka mu ijuru, ahora atwingingira imbere ya Data.
Uburyo bwo mu Isezerano rya Kera—Aburahamu
Abera bakomeye cyane kenshi ni bo bari abinginzi bakomeye cyane kuko ari bo bari hafi cyane y’umutima w’Imana. Isezerano rya Kera ririmo ingero z’abantu bingingiraga basabira abandi mu buryo bukomeye.
Mu Itangiriro 18, dusangamo Uwiteka ari kumwe n’abamarayika babiri, baza gusura ihema rya Aburahamu. Mu mpera y’urwo ruzinduko, Uwiteka aravuga ati: “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?” (umurongo wa 17). Mu yandi magambo, Uwiteka abona Aburahamu nk’inshuti ye magara, akamusangiza ibitekerezo bye n’imigambi ye. Nuko Uwiteka abwira Aburahamu ati:
“Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw'abarega i Sodomu n'i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane, ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw'abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.” (imirongo ya 20–21)
Aburahamu yari ahangayikiye cyane Sodomu kuko mwishywa we Loti yari ahatuye. Aburahamu yari abizi ko nihaza gucibwa urubanza kuri Sodomu, Loti n’umuryango we bazababarana n’abandi bose.
Ikiganiro kirakomeza:
“Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere y'Uwiteka. burahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n'abanyabyaha? Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw'abakiranutsi mirongo itanu bahari? Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n'abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n'abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w'abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera’” (imirongo 22–25).
Byasabye ubutwari kugira ngo Aburahamu avugane n’Uwiteka muri ubwo buryo. Ariko Aburahamu yari azi neza ko bitajyanye na kamere y’Imana, kandi binyuranyije n’ubutabera Bwayo, kwemera ko urubanza rugwa ku bakiranutsi.
Zaburi 91:7–8 ishyiraho iri hame:
“Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by'abanyabyaha.”
Icyo ari cyo cyose kiza nk’urubanza rukwiriye ku babi ntikizigera kigera ku bakiranutsi. Umukiranutsi ashobora kuba hagati mu rubanza nk’urwo, ariko ntiruzamugeraho.
Nyamara, menya ko hari itandukaniro hagati yo gucirwa urubanza no kurenganirizwa gukiranuka. Bibiliya ivuga ko abakiranutsi bazahura no kurenganywa. Itandukaniro ni uko igihano cyo gukora nabi kigera ku banyabyaha biturutse ku Mana; naho kurenganywa kugera ku bakiranutsi guturutse ku babi.
Nuko rero, Aburahamu, afite ubutwari butagatifu no kwemera gukomeye ko Imana igomba guca urubanza rw’ukuri, yiyemeza guhinyuza Uwiteka kuri iri hame ati: “Mwami, niba muri uwo mujyi harimo abakiranutsi mirongo itanu, ese uzanga kureka uwo mujyi?” Uwiteka asubiza Aburahamu ko azababarira uwo mujyi nihabonekamo abakiranutsi mirongo itanu. Aburahamu arongera ati: “Ese babaye ari mirongo ine na batanu? Uzawurinda kubera abo mirongo ine na batanu bakiranuka?” Uwiteka amusubiza ko azawurinda nihaboneka abakiranutsi mirongo ine na batanu. Ibiganiro birakomeza... mirongo ine... mirongo itatu... makumyabiri, kugeza ubwo Aburahamu agera ku ihunyuza rye rya nyuma ati: “None se, niba muri uwo mujyi hose habonetsemo abakiranutsi icumi gusa, uzawurinda kubera abo icumi?” Uwiteka amusubiza ko azawurinda kubera abakiranutsi icumi.
Iryo ni ihishurirwa rikomeye cyane! Niba imibare yanjye ari yo, Sodomu yari umujyi ukomeye mu gihe cyayo, ufite abaturage batari munsi y’ibihumbi icumi. Kubera abantu icumi muri abo ibihumbi icumi, Imana yari yiteguye kubabarira umujyi wose. Ni umwe ku gihumbi!
Umwe ku gihumbi! Bibiliya isa n’aho ikoresha iri jambo igaragaza umuntu w’indashyikirwa mu gukiranuka. Imana iravuga iti: “Nindamuka mbonye i Sodomu umuntu umwe umeze utyo, umukiranutsi umwe kuri buri gihumbi, nzababarira umujyi wose.”
Nidushyira iri gereranya ku mujyi wacu, ese natwe twabarwa muri bene abo bakiranutsi?
Ukwingingira Abandi kwa Mose
Urugero rwa kabiri rw’umwinginzi ni Mose. Mu Kuva 32, dusangamo Mose azamuka umusozi wa Sinayi kugira ngo ahabwe isezerano n’Imana. Nyuma y’iminsi myinshi atari kumwe n’abantu, abantu batangiye kurambirwa, basaba Aroni kubaremera imana zo gusenga. Nuko Aroni akusanya impeta z’izahabu maze aziyazamo igishushanyo cy'ikimasa, Abisirayeli batangira kukibyinira no kugisenga.
Ibi byose byarimo bibera mu nkambi, Imana yavuganye na Mose ku musozi iramubwira iti:
“Manuka ugende, kuko ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy'ikimasa kiyagijwe baragisenga, bagitambira ibitambo.” (imirongo ya 7–8)
Mu gihe cyari gikomeye cyane, aho ubuzima n’ahazaza h’Abisirayeli byari biri mu kaga, habayeho akantu gasetsa mu kiganiro cyakurikiyeho hagati y’Imana na Mose. Imana ivugana na Mose ku Bisirayeli ibita “abantu bawe.” Ariko Mose, utifuzaga kwemera iyo nshingano, asubiza ashyira iyo nshingano ku Mana ati “abantu bawe.” Ari Imana cyangwa Mose nta n’umwe muri bo wari witeguye gufataho Abisirayeli inshingano icyo gihe! Hagati aho, Abisirayeli bakomeje kubyina bazenguruka ikimasa, batazi na gato ko ibyerekeye ejo habo byari biri gukemurirwa muri icyo kiganiro hagati y’Imana na Mose.
Imana yabwiye Mose iti: “None nyihorera, uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure” (umurongo wa 10). Witegereze ko Imana itari gukora ikintu na kimwe keretse Mose abiyemereye. Ariko Mose ntiyigeze ava mu nzira y’Imana. Nk’umwinginzi, yakomeje guhagarara hagati y’Imana n’abantu.
Ku musozo, Imana ivuga ko izakoresha Mose kugira ngo isohoze isezerano ryayo yahaye Aburahamu, Isaka na Yakobo, yongeye gutangirira kuri Mose ubundi igakora ishyanga rikomeye rivuye kuri we. Nubwo aba bantu bari baramubereye umutwaro kuva bavuye mu Misiri, Mose yarabingingiye imbere y’Imana (imirongo ya 11–12).
Icyahangayikishaga Mose cyane cyari icyubahiro cy’Imana. Yaravuze ati: “Mana, niba ubohoye aba bantu ariko bakazapfira mu misozi, Abanyegiputa bazavuga ko kubagirira nabi ari ko wabakuriye muri Egiputa.”
Mu mpera y’igice cya 32 mu gitabo cyo Kuva, tubonamo isohozwa ryo kwiginga kwa Mose. Amaze gusubira mu ngando no gushyira ibintu byose ku murongo, yabwiye abantu (imirongo ya 30–32) ati:
“Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.” Mose asubira aho Uwiteka ari aramubwira ati “Nyamuneka nyumvira! Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y'izahabu. Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.”
Ibyo ni byo Kwingingira abandi! “Mana, bakwiriye igihano cyawe; bababarire. Ariko niba bidashoboka, Uwiteka, igihano cyabo kimbarweho.” Umwinginzi ni umuntu uhagarara hagati y’Imana n’ikigomba kugerwaho n’umujinya wayo wera . Zaburi 106 itanga ibisobanuro by’Imana kuri iki gikorwa (imirongo ya 19–23):
“Baremera ikimasa i Horebu, Basenga igishushanyo kivugutiwe. Uko ni ko baguranye icyubahiro cyabo, Bagihindura igishushanyo cy'impfizi irya ubwatsi. Bibagirwa Imana Umukiza wabo, Yakoreye ibikomeye muri Egiputa, Yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu, N'ibiteye ubwoba ku Nyanjya Itukura. Bituma ivuga ko izabarimbura, Kandi iba yarabarimbuye, Iyaba Mose intore yayo atahagaze imbere yayo mu cyuho cy'inkike, Gukuraho umujinya wayo kugira ngo itabarimbura.”
Mose yahagaze mu cyuho cyatewe n’ibyaha by’abantu b’Imana, aravuga ati: “Mwami, mpagaritse icyo cyuho. Igihano cyawe ntigishobora kubageraho keretse kibanje kungeraho mbere.”
Mu Migani igice cya 16 handitsweho urugero rundi rw’isengesho ryo kwingingira abandi. Hano Mose na Aroni bombi nibo binginzi. Imana yari yarakemuye mu buryo bwayo ukwigomeka kwa Kora, Datani na Abiramu, ituma isi yasama ibamira ari bazima. Ariko:
“Bukeye bwaho, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b'Uwiteka.” Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry'ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye, ubwiza bw'Uwiteka buraboneka....Uwiteka abwira Mose ati “Nimuhaguruke muve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.”Bikubita hasi bubamye..” (imirongo 41–45)
Uwo niwo mwanya w’umwinginzi—aryamye yubamye imbere y’Imana, azi neza ko igihano kigiye kugwa.
Jyewe ubwanjye, ntangarira ubuntu bwa Mose na Aroni. Abantu bari babahindutse nta mpamvu. Nyamara, nubwo abo bantu babagayaga, Mose na Aroni bari biteguye kubingingira - no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mose yabwiye Aroni amutegeka ati:
“Enda icyotero cyawe, ukure umuriro ku gicaniro uwugishyiremo, uwushyireho umubavu, ukijyane vuba mu iteraniro urihongerere, kuko umujinya uturutse ku Uwiteka, mugiga igatangira gutera.” Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugiga itangiye gutera mu bantu, ashyira umubavu ku muriro, ahongerera abantu. Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, mugiga irashira..” (imirongo 46–48)
Ururimi rukoreshwa muri iki gice rugaragaza akamaro kihutirwa ko kwingingira abandi. Mose yabwiye Aroni ati, “Ihute vuba...” Aroni ntiyagenze buhoro; ahubwo “yarirutse.” Buri segonda ry’ubutinde ryatwaraga ubuzima bw’abantu.
Ijambo icyorezo risobanura ikintu cyandura cyane, kandi kugira ngo Aaron atange impongano yagombaga kwegera nkana ubwandu bw’icyo cyorezo. Yashyize ubuzima bwe bwite mu kaga. Ahagaze azunguza icyotero, umwotsi wacyo wazamutse mu mirongo y’umweru, utandukanya abari bakiriho n’abapfuye. Aho uwo mwotsi w’umweru wazamukiraga uvuye mu cyotero, icyorezo cyahagarariraga aho. Ibyo ni byo kwingingira abandi: kujya hagati—nubwo byashyira ubuzima bwawe mu kaga—hagati y’abapfuye n’abagomba gupfa, hanyuma ugatura Imana isengesho rikomeye no kwinginga, nk’uwo mwotsi w’umweru uva mu cyotero, kugeza igihe icyorezo gihagarariye.
Kubura Abinginzi
Ezekiyeli 22:23–31 hadutekerereza indi shusho itandukanye. Iyo shusho isa n’iyabanje kuko igaragaza ibyaha by’abantu b’Imana, ariko iratandukanye kuko hatabonetse umuntu wo guhagarara hagati y’ibyaha by’abantu n’urubanza rw’Imana.
“Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Mwana w'umuntu, ukibwire [Isirayeli] uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi w'uburakari bukaze.’ Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi…. Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye…. Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk'amasega…. Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n'indushyi…. Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugira ngo ntakirimbura, ariko ntawe nabonye. Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze.’”
Ibyiciro byose by’abaturage byari byaratsinzwe burundu—abahanuzi, abatambyi, ibikomangoma, n’abaturage. Buri cyiciro muri ibi gihagarariye igice runaka cy’imibereho y’abantu. “Abahanuzi” ni abashinzwe kuzana ubutumwa buturutse ku Mana. “Abatambyi” ni abayobozi b’amadini asanzwe. “Ibikomangoma” ni abayobozi b’ubutegetsi bw’isi. “Abaturage” ni abasigaye bose, ari bo bantu basanzwe. Uko ibi byiciro bine byakurikiranijwe ku rutonde bifite icyo bivuze gikomeye. Urugendo rwo kwangirika rwatangiriye ku buyobozi bw’umwuka; nyuma ubutegetsi bw’isi burangirika; amaherezo igihugu cyose kirandura. (Ibi ni na ko byagenze muri Amerika y’iki gihe no mu bindi bihugu byinshi.)
Nubwo buri cyiciro cya sosiyete cyari cyarangiritse muri ubwo buryo, ntibyari byarageze aho nta cyizere gisigaye. Imana yashakaga umuntu umwe, umwinginzi, wagombaga guhagarara mu cyuho no kubaka uruzitiro kugira ngo ibabarire igihugu cyose. Ariko kuko itabonye n’umwe, Imana yabasutseho uburakari bwayo, “ibakongeresha umuriro w'umujinya wayo.” Umuntu umwe—umwinginzi umwe—yari gushobora gukiza igihugu cyose guhanwa!
Ugukenerwa kw’Abinginzi
Bibiliya igaragaza ko urubanza rutangwa hashingiwe ku mucyo umuntu yahawe. Uko umucyo urushaho kuba mwinshi, ni ko urubanza rurushaho gukomera. Iyo dutekereje k’uburyo butandukanye ukuri gukwirakwizwa muri iki gihe—televiziyo, amaradiyo, ibitabo, n’itangazamakuru rishingiye kuri mudasobwa—navuga ko nta kindi gihe cyigeze kibaho ku isi aho abantu bagize umucyo wo mu by’umwuka mwinshi nk’iki kinyejana.
Imana yavuganye nanjye n’ijwi ryumvikana mu mwaka wa 1953, ubwo nari nkiri umushumba w’itorero mu Bwongereza. Yaravuze iti: “Hazabaho ububyutse bukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza.” Kuri ibi, Imana yashyizeho igisabwa kimwe cy’ingenzi: kumvira. Nizera ko ubwo bubyutse bukomeye bugiye kuza— Imana iramutse ibonye abingingira abandi bashobora guhagarika umujinya wayo no gusaba imbabazi zayo.
Mu gusoza, nyemerera mbagezeho ibintu bine mbona bigomba kuranga buri mwinginzi nyakuri.
- Icya mbere, umwinginzi, nka Aburahamu, agomba kugira kwizera kudashidikanywaho ku gukiranuka kw’Imana: ko Imana itazigera izana urubanza ku bakiranutsi, kuko urwo rubanza rugenewe gusa abanyabyaha. Agomba kandi, no kugira icyerekezo gisobanutse neza cy’ubutabera bwuzuye no kudashidikanya ko urubanza rw’Imana ruzagera ku banyabyaha.
- Icya kabiri, agomba kugira umutima uharanira cyane icyubahiro cy’Imana, nk’uko Mose yabigenje, ubwo inshuro ebyiri yanze icyifuzo cy’Imana cyo kumugira sekuruza w’abantu bakomeye kurusha abandi bose ku isi. Kuri we, icyubahiro cy’Imana cyari ingenzi kurusha izina rye bwite.
- Icya gatatu, umwinginzi agomba kuba afite ubusabane bwimbitse n’Imana. Agomba kuba yiteguye no gushyira ubuzima bwe mu kaga, nk’uko Aroni yirengagije ubwandu bw’icyorezo akajya hagati y’abapfuye n’abazima.
- Kandi nyuma y’ibyo byose, kugira ngo ube umwinginzi bisaba gushira amanga kwera. Ugomba gushyira ubuzima bwawe mu kaga, ukaba nka Aroni ugira uti, “Nzemera guhura n’ingaruka z’icyorezo, ariko ngiye guhagarara hano!”
Nta muhamagara uruta iyindi nk’uwo gusengera abandi usumba uwo umwinginzi. Iyo ubaye umwinginzi, uba wageze ku ntebe y’ubwami. Abantu ntibazakubona kuko uzaba uri kure y’amaso yabo, inyuma y’umwenda ukingiriza wa kabiri; ariko mu Bwami bw’Imana, ubuzima bwawe buzagira agaciro mu gihe cy’ubu buzima no mu gihe cy’iteka ryose.

Scaricare gratuitamente
Questa Lettera d'insegnamento può essere scaricata, stampata e condivisa per uso personale o in chiesa.
Scaricare PDFCodice: TL-L071-100-KIN









