Logo
Logo
BokyFianarana BaibolyLoharanon-karena
FivarotanaVaovaoFitorianaMomba

Manome

  • An-trano
    • Vaovao
    • Fitoriana

            Mahazoa eBook maimaim-poana

            Atombohy amin'ny eBook maimaim-poana rehefa misoratra anarana amin'ny gazetinay ianao ary manomboka ny fanangonana Derek Prince anao.

            Fampianarana Baiboly maimaim-poana
            Logo
            Logo
            An-tranoMianatraFivarotanaVaovaoFitorianaMombaManome

            Zon'ny mpamorona © 2026 Asa Fanompoana Derek Prince. Zo rehetra voatokana

            MifandraisaNy fiainana manokanaZon'ny mpamoronaFahazoan-dalanaSarintanin'ny toerana
            Resource TL-L169-100 | Derek Prince Ministries

            Trending Resources

            Featured Resources

            Loharano Mirona

            Ny fampianarana faobe dia misy fiantraikany ankehitriny

            Umutima Utunganye Imbere y’Imana
            Umutima Utunganye Imbere y'Imana - Igice cya 1

            Umutima Utunganye Imbere y'Imana - Igice cya 1

            Taratasim-pampianarana

            Muri iyi baruwa, Derek akoresha ingero za Aburahamu na Yobu kugirango yerekane uburyo bafite imitima itunganye imbere yI...

            Fototry ny Finoana
            HenoyMamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            日本語
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Français
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Shona
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Umutima Utunganye Imbere y’Imana
            Umutima Utunganye Imbere y'Imana (Igice cya 2)

            Umutima Utunganye Imbere y'Imana (Igice cya 2)

            Taratasim-pampianarana

            Muri iyi baruwa, Derek asobanura icyo gutinya Uwiteka bisobanura.

            Fototry ny Finoana
            HenoyMamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            日本語
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Français
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Hope In Christ
            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 1)

            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 1)

            Taratasim-pampianarana

            Muri uru rwandiko, Derek asangiza uburyo dushobora kugira ibyiringiro mu bijyanye n'urupfu, binyuze mu rupfu n'izuka rya...

            Jesus
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsary
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            日本語
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Français
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Bahasa Indonesia
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Tiếng Việt
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Hope In Christ
            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 2)

            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 2)

            Taratasim-pampianarana

            Muri iyi baruwa, Derek asobanura akamaro k'izuka rya Yesu kandi akaduha intambwe enye zo guhangana n'urupfu.

            Jesus
            Fotoana Farany
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsary
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            日本語
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Français
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Tiếng Việt
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Uwo Muntu Nguyu

            Uwo Muntu Nguyu

            Taratasim-pampianarana

            Yesu, Imana mu buryo bwuzuye n'umuntu mu buryo bwuzuye, yagumye ari umuziranenge maze yereka abana b'Imana uko bashyira ...

            Jesus
            Fototry ny Finoana
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Français
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            日本語
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Guhagarara mu Cyuho

            Guhagarara mu Cyuho

            Taratasim-pampianarana

            Gusabira abandi ni ukwingingira imbabazi n'ubushizi bw'amanga, wizeye gukiranuka kw'Imana kandi ushaka ikuzo ryayo.

            Vavaka & Fifadian-kanina
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsary
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            ខ្មែរ
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            God’s Abundance
            Kuvoma ku Isoko (Igice cya 1)

            Kuvoma ku Isoko (Igice cya 1)

            Taratasim-pampianarana

            Umurengera w’Imana ukubiyemo ibihagije ku bikenewe n’umuntu ku giti cye no gusangira n’abandi, bikaba biheshwa no kumeny...

            -bola
            Fototry ny Finoana
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Tiếng Việt
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            God’s Abundance
            Kuvoma ku Isoko (Igice cya 2)

            Kuvoma ku Isoko (Igice cya 2)

            Taratasim-pampianarana

            Amasezerano y'Imana agaragaza ubushake bwayo, kandi kwizera kuyakira binyuze muri Kristo ubu, aho kuneshwa n'imimerere.

            Fototry ny Finoana
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Português (pt-br)
            Misy Horonan-tsaryLahatsoratra Azo Alaina
            Tiếng Việt
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Kwera
            Uko Kwera Bikora

            Uko Kwera Bikora

            Taratasim-pampianarana

            Umwuka Wera araguhitamo kuva uvutse. Menya uko Imana ikuyobora gufata umwanzuro uhindura ubuzima ku musaraba.

            Fanahy Masina
            Fototry ny Finoana
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Kwera
            Ibyo Imana Yaduteganyirije Kugira ngo Tube Abera

            Ibyo Imana Yaduteganyirije Kugira ngo Tube Abera

            Taratasim-pampianarana

            Isezerano ry'Imana rituma abizera bakura mu butagatifu, bagasangira kamere y'Imana, kandi bakarenga ruswa y'isi.

            Fototry ny Finoana
            Finoana amin'ny Asa
            Mamaky Teny

            Fiteny Misy

            English
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Ikinyarwanda
            Lahatsoratra Azo Alaina
            Trano
            Loharanon-karena
            Kwera
            Uko Kwera Bikora

            Uko Kwera Bikora

            Derek Prince

            Derek Prince

            Published: 2026

            Last Updated: August 2026

            Read Time: 7

            Fanahy Masina
            Fototry ny Finoana
            Jesus
            Finoana amin'ny Asa

            This teaching is not currently available in Malagasy.

            Kera cyane mbere y'uko uhitamo gukurikira Kristo, Umwuka Wera yari amaze igihe akora mu ibanga kugira ngo agutandukanyirize intego yihariye y'Imana. Derek Prince akoresheje ubuzima bwa Pawulo na Yeremiya, agaragaza uko Imana itegura ubuzima bwawe kuva ukivuka, ikaguherekeza kugeza ku mwanya w'ingenzi w'icyemezo ku musaraba.

            Mu gice cya kabiri cy’uru ruhererekane rw’Ibaruwa ku kwera, Derek Prince asobanura uruhare Umwuka Wera agira mu kutuzana mu gakiza. Iki gice—cyakuwe mu gitabo ‘Set Apart for God’ [‘Uwatoranyirijwe Imana’ tugenekereje mu Kinyarwanda] —kitwibutsa ko Imana yadutoranyije ngo tube abera- na mbere y’uko tuvuka. Iyo tumenye uku kuri, dutangira gusobanukirwa umugambi w’Imana ku buzima bwacu.

            Reka turebe uko Imana ikora (bwa mbere binyuze mu Mwuka Wera) mu gihe. Umwuka Wera areza. Muri uru rwego, ijambo “kweza” nk’igikorwa cy’Umwuka Wera risobanura “kwiyegereza, gutandukanya, no guhishura.”

            Reka dusubire muri 1 Petero 1:1–2, ari cyo cyanditswe cy’ingenzi kuri iri somo ryose ryerekeye kwera:

            “...ndabandikiye mwebwe … mwatoranijwe nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka, kugira ngo mwumvire Imana muminjagirwe amaraso ya Yesu Kristo.”

            Uhereye mu Itangiriro

            Reba aho igikorwa cyo kweza gukorwa n’Umwuka Wera gishyirwa muri iki gice. Mbere na mbere, dusoma ngo: “Ku batoranijwe… nk'uko Imana Data wa twese yabamenye kera [Imana yabimenye mbere, Imana yaratoye] mubiheshejwe no kwezwa n'Umwuka [Umwuka Wera].” Ni binyuze mu gikorwa cyo kwezwa Umwuka Wera adushyira ahantu ho “kumvira” ubutumwa bwiza, kandi binyuze mu kumvira, tugera ku “kuminjagirwaho amaraso ya Yesu Kristo.” Twavuye mu gikorwa cy’Imana Data mu gihe cy’iteka, tujya mu gikorwa cyo kwezwa gukorwa n’Umwuka mu gihe [cy’ubu]—atwiyegereza, adutandukanya, kandi aduhishurira.

            Noneho, dusubire muri 2 Abatesalonike 2:13:

            “Ariko bene Data bakundwa n'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza [iherezo ry’amahitamo y’Imana ni agakiza] gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.”

            Pawulo yatangiye ibisobanuro bye kuri uwo murongo wo hejuru avuga ku guhitamo kw’Imana. Kumenya mbere y’igihe kw’ Imana ni kimwe mu bigize guhitamo kwayo, nubwo bitavuzwe by’umwihariko hano. Nanone, tubona ko Umwuka Wera ari we utuzana ku gakiza, abinyujije mu gikorwa cye cyo kutweza. Atugeza aho twemera ukuri k’ubutumwa bwiza, tukabwumvira, kandi tukinjira mu gakiza. Ikintu cy’ingenzi tugomba gusobanukirwa rero, ni uko umurimo w’Umwuka Wera utangira mbere y’uko twemera ubutumwa bwiza no kwakira agakiza tuzi neza ibyo turimo gukora.

            Umurimo w’Imana mu Buzima bwa Pawulo na Yeremiya

            Bizadufasha cyane kwitegereza amagambo abiri akomeye yavuzwe ku bagabo babiri b’ingenzi muri Bibiliya, Pawulo na Yeremiya. Irya mbere riboneka mu Bagalatiya 1:15, aho Pawulo yavuze ibi ku bimwerekeyeho:

            “Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo. Kandi ubwo yashimaga . . . .”

            Paulo yavuze ko “yamutoranije mu bandi” kuva akivuka mu nda ya nyina. Kuva ku munota wa mbere avutse, Imana yatangiye kumushyira ku ruhande kugira ngo imukoreshe mu migambi yayo idasanzwe. Ariko, mu myaka imwe, Paulo yari ari we mukuru mu barenganyaga itorero. Muri icyo gihe, Paulo ntiyari azi agakiza, kuko atari yaremeye Yesu Kristo. Ahubwo, yarwanyaga ubutumwa bwiza ku mugaragaro. Nyamara, muri icyo gihe cyose, Imana Umwuka Wera yakoraga mu buzima bwe kugira ngo amutandukanye n’abandi, amugeze aho Imana yamugeneye kugera kugira ngo umugambi wayo wuzuzwe.

            Umuhanuzi Yeremiya yavuze ijambo risa n’iri ku bimwerekeyeho muri Yeremiya 1:4–5:

            “Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”

            Itegereze ko umugambi w’ubuzima bwa Yeremiya wari waramaze kugenwa akiri mu nda ya nyina. Imana yabwiye Yeremiya ko itaramurema mu nda, yari imuzi. Kandi ataravuka, Imana yari yaramwejeje — yaramutoranyije mu bandi —kubera umugambi yari ifitiye ubuzima bwe: kuba “umuhanuzi w’amahanga.” Ku bijyanye n’uwo mugambi, Imana yavuze iti: “Nagushyizeho.”

            Imigambi y’Imana kuri Yeremiya yatangiye gushyirwa mu bikorwa akiri mu nda ya nyina. Ariko igihe Imana yamuvugishirije, Yeremiya mu by’ukuri yaravuze ati: “Mwami, ntumpamagare. Sinshobora kuba umuhanuzi. Ndacyari muto.” (Reba umurongo wa 6.) Yeremiya ntiyari azi umugambi w’Imana wari waratangiye gukorera mu buzima bwe na mbere y’uko avuka. Mu by’ukuri, mu ntangiriro ntiyashakaga kwemera uwo mugambi w’Imana.

            Tubibona mu buzima bwa Pawulo na Yeremiya ko umurimo wo kwezwa ukorwa n’Umwuka Wera utangira mbere y’uko tugira ubwenge bwo kumenya agakiza, cyangwa mbere y’uko twemera ku bushake bwacu umugambi n’intego by’Imana ku buzima bwacu.

            Uko Imana Ikora mu Buzima Bwacu Mubyo Tunyuramo Tubizi

            Nyuma yo kumenya imikorere y’Imana, mbere na mbere mu gihe cy’iteka ryose hanyuma no mu gihe [cy’ubu], tugera ku gihe aho Imana ubwayo iza mu byo tunyuramo mu buzima bwacu tubizi neza, kugira ngo umugambi wayo utugeze aho twumva ubutumwa bw’umusaraba. Iyi mikorere y’Imana tuyibona neza dusubiye gato mu 2 Abatesalonike 2. Pawulo yaranditse ati,

            “Uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri. Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe.” (imirongo ya 13–14)

            Umwanya wo guhamagarwa ni igihe umugambi w’Imana utumenyekanishirizwa binyuze mu kubwiriza Ijambo ryayo, ubwo tugezwa aho tugomba gusubiza no gufata icyemezo cyihariye cyo kwemera ibyo Imana idusaba mu buzima bwacu.

            Tubonamo ukuri nk’uku mu gitabo cy’Abaroma:

            “Kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi [harimo abizera bose]. Abo yatoranije kera yarabahamagaye.” (Abaroma 8:29–30)

            Iki gika gisobanura uko Imana ikora mu buryo bw'ubutware bwayo mu gihe—mu byo tunyuramo ubwacu bwite, tubizi kandi tubyumva. Mu buryo bw'umubiri, twumva ubutumwa bwiza butangazwa, kandi uko Ijambo ry'Imana ribwirizwa, mu buryo bw'umwuka twumva umuhamagaro w’Imana Ishoborabyose. Ibi ni byo bifatirwaho mu buzima bwa muntu.

            Igihe cy’Impinduka Ikomeye

            Ibi ni byo umusaraba ari cyo. Niryo fatiro ry’ubuzima bwa buri muntu. Ni ho hahurira inzira ebyiri, izingiro ry’ejo hazaza hacu mu buryo bufatika. Hari igihe gikomeye cyo gufata umwanzuro, aho tugomba kwemera cyangwa kwanga umuhamagaro w’Imana n’ibyo Yesu Kristo adusaba.

            Pawulo yavuze kuri iki gihe cy’ingenzi cyane mu 1 Abakorinto:

            “Ijambo ry'umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z'Imana.” (1 Abakorinto 1:18)

            Mwumve neza ko umusaraba udahinduka; ubutumwa ntibuhinduka. Ariko, ni uko twakira ubwo butumwa bigena ahazaza hacu. Nituramuka tubwemeye kandi tukabwumvira, tuba twinjiye mu gukizwa. Ariko nituramuka tubwanze kandi tukabuhakana, tuba turimo kurimbuka.

            Nanone, igitandukanya byose kiri ku musaraba, ari rwo rufatiro, igihe cy’ingenzi cyane cyo gufata icyemezo n’icyo umuntu yaremewe mu buzima bw’umuntu.

            Pawulo yagaragaje iki gihe cy’ihinduka rikomeye mu buryo butandukanye mu Bafilipi 3:12:

            “'Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.”

            Nkunda iryo jambo “gufatwa.” Rihuye rwose n’ibyo nanjye nanyuzemo. “Gufatwa” rinyibutsa ukuboko gukomeye kw’Imana Ishoborabyose, kumanuka mu gihe runaka no ku mwanya runaka, kugakora k’ubuzima bw’umuntu. Ni umwanya wo guhitamo; ni umwanya w’icyerekezo cy’ubuzima [destiny]; umwanya wo guhamagarwa, ubwo ukuboko kw’Imana kumanuka kuva mu ijuru, umwanya afata umuntu ku mpamvu yateguye kuva kera cyane, ariko ikagenda iyimwereka buhoro buhoro uko uwo muntu agenda yemera guhamagarwa kwe. Nyuma y’uwo mwanya, ubuzima bw’uwo muntu ntibushobora kongera kuba nk’uko bwari mbere.

            Ntiyongera kuba uko yari ari! Tukiri aho, reka dusoze iyi baruwa dusenga isengesho ryo gushimira Imana:

            Prayer Response

            Urakoze, Mwami, kuko wamfashe ku bw’umugambi wawe. Urakoze ko ukomeza umurimo murijye — unyeza binyuze mu Mwuka Wera, kandi ugashyira kwera kwawe muri njye umwanya ku wundi. Ndabigushimira cyane! Amena.

            Ad Image

            Misintona Maimaimpoana

            Ity Taratasy Fampianarana ity dia azo alaina, printy ary zarao ho an'ny fampiasana manokana na am-piangonana.

            Misintona PDF

            Teny Miafina: TL-L169-100-KIN

            Fanomezana
            Omeo