Kuvoma ku Isoko (Igice cya 1)

Derek Prince
Published: 2010
Last Updated: 2026年11月
Read Time: 14
This teaching is not currently available in 日本語.
Umurengera w’Imana si ubutunzi bw’iby’isi gusa, ahubwo ni ukugira ibihagije ku byo ukeneye no kugira icyo usangira n’abandi. Ibikenerwa bitangwa n’Imana biboneka mu masezerano yayo, kandi biheshwa no kumenya no kwemera Yesu. Kwinjira kwa Yosuwa mu Gihugu cy’Isezerano kugaragaza itandukaniro riri hagati yo kwegukana umurage w’Imana mu buryo bw’amategeko no kuwugeraho mu buryo bufatika mu buzima.
Muri uru ruhererekane, ndaba nigisha ku nsanganyamatsiko y’ibisesekaye by’Imana. Ku bijyanye no kugarura Isirayeli iwayo, hari Icyanditswe cy’ingenzi aho Imana ivuga iti: “Nzabahishurira amahoro n'ukuri bisesekaye” (Yeremiya 33:6).
Ijambo ry’ingenzi hano ni “uguhishura.” Naje gusobanukirwa ko udashobora kumva cyangwa kwakira ibisaga by’Imana keretse iyo Imana ubwayo ibiguhishuriye. Ibyo biboneka gusa binyuze mu guhishurirwa. Ndasenga ngo Imana iguhe iryo hishurirwa.
Kuvoma ku Isoko igice cya mbere iribanda ku mahame y’ibanze agenga ibyo Imana iduha. Mu gice cya kabiri, nzavuga ku bisabwa kugira ngo twakire ibisesekaye by’Imana, ndetse n’impamvu Imana iduha ibisesekaye.
Amagambo Y’ibanze
Mbere na mbere, reka tubanze dusuzume amagambo cyangwa ibitekerezo by’ingenzi bikoreshwa mu bigendanye n’ibi. Byose bifitanye isano, ariko ntibisobanura kimwe—bifite itandukaniro rito mu busobanuro bw’amagambo yabyo. Ndabanza mvuge ku bitekerezo bivuga ibyiza. Hari amatsinda ane y’ingenzi y’amagambo ku ruhande rw’ibyiza:
- Gukira no gukungahara
- Ubutunzi n’ubukungu
- Kugira ibyo ugeraho, kugira uburumbuke, no kugira amajyambere
- Kugwira, kuba byinshi, ibisesekaye
Reka ngaragaze itandukaniro ry’ingenzi. Iyo dukoresheje amagambo nko gukira no gukungahara cyangwa ubutunzi n’ubukungu, tuba tuvuga umuntu ufite umutungo mwinshi w’amafaranga n’ibintu bifatika. Ariko iyo tuvuga amagambo nko kugira ibyo ugeraho no kugwiza, n’ayandi ajyanye na yo, ntibisobanura ko uwo muntu aba afite amafaranga menshi cyangwa umutungo ukomeye w’ibintu bifatika. Mu by’ukuri, isezerano ry’Imana rishingiye cyane cyane ku kugira byinshi bisesekaye, aho kuba ubutunzi.
Mu by’ukuri, kugira ibisesekaye bisobanura ko ufite ibyo ukeneye byose ndetse n’ibisigara byo guha abandi. Ibisesekaye bivuga ko uzamuwe hejuru y’urwego rw’ibyo ukeneye, bityo ukabasha no gufasha abandi.
Ijambo kugira ibyo ugeraho, cyane cyane uko rikoreshwa muri Bibiliya, ryifitemo igisobanuro cyo gutsinda. Ariko ntibivuga ko ari ugutunga ibintu byinshi cyane bifatika cyangwa ubutunzi bwinshi. Reka mbisobanure nkoresheje imirongo ibiri yo muri Bibiliya. Mu rwandiko rwe rwa gatatu, Yohana aravuga ati:
“Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'uko umutima wawe uguwe neza.” (3 Yohana 1:2)
Mbega ijambo ryiza rihamya ubushake bw’Imana k’umukristo wayiyeguriye! Gayo, uwo iyi baruwa yandikiwe, yari urugero rwiza rw’umukristo. Niwiga uru rwandiko, uzabona ko yagendaga mu kuri kose Imana yari yaramuhishuriye. Intumwa Yohana, yanditse nk’uwavugirwagamo n’Umwuka Wera, amubwira ati: “Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk'uko umutima wawe uguwe neza.” Iri jambo rikubiyemo ibice byose bitatu by’ubuzima:
- Ibifatika
- Iby’umubiri
- Ibyo mu mwuka
Muri buri kimwe cyose muri ibyo, ubushake bw’Imana ni bwiza. Ijambo ryashizwe mu Kinyarwanda nko ‘kugira ibyo ugeraho’ (prosper) hano usobanuye amagambo uko ari risobanura ‘kugira urugendo rurimo ibyiza cyangwa urugendo rwagenze neza.’ Mu Baroma 1:10, aho Pawulo asenga asaba ko Imana yemera kumujyana amahoro ajya i Roma niba Imana ibishatse (Bibiliya Ntagatifu), iryo jambo ni ryo ryakoreshejwe. Imana yasubije isengesho rya Pawulo. Urugendo rwe ajya i Roma rwasobanuwe mu Byakozwe n’Intumwa 27 na 28.
Ariko, uzabona ko muri iyo nkuru ivuga urugendo rw’ibyiza, Pawulo ntiyagenze mu mwanya w’icyubahiro, ahubwo yari imfungwa iri mu munyururu. Yahuye n’umuyaga mwinshi ukomeye cyane. Byaragaragaraga ko ubwato bwose bushobora kurohama. Ariko kubw’Imana, bose barokotse uwo muyaga. Bageze ku kirwa, aho habaye icyo twakwita “ububyutse”. Bavuye aho, abatuye kuri icyo kirwa babahaye ibyo bakeneye byose kugira ngo bakomeze urugendo. Bityo rero, Pawulo yagize urugendo rwiza, ariko ntabwo byari byoroshye kandi ntiyagiye ari mu mwanya w’icyubahiro. Icyo nshaka kuvuga ni uko iyo dukoresheje amagambo ngo kugubwa neza no kugwira, ntituba tuvuga abantu isi yakwita abafite ubutunzi.
Si Ubutunzi Gusa
Reka twongere turebe aya matsinda ane y’amagambo atandukanye. Tubona ko amagambo nko gukira no gukungahara ndetse n’ubutunzi n’ubukungu asobanura kimwe. Ariko, atandukanye cyane n’amagambo kugira ibyo ugeraho, gutera imbere, n’amajyambere kuko ayo ajyanye no gukora ikintu kigakunda neza uko wagishakaga. Muri ubu buryo, ikinyuranyo cy’“ubukire” ni “ugutsindwa.” Ku rundi ruhande, amagambo nko kugwira, kuba byinshi, ibisesekaye bivuga ko utari kubaho mu kwifuza, mu kubura cyangwa mu gushoberwa, nubwo waba udafite byinshi birenzeho cyangwa nta kintu ufite kuri konti yawe.
Njya mbivuga kenshi ko Yesu, mu gihe yari hano ku isi akora umurimo we, atigeze agira konti nini y’amafaranga muri banki—n’ubwo we n’abigishwa be bari bafite agafuka babikagamo amaturo—ahubwo yakoreshaga gusa “ikarita ya banki” ya Se, kandi buri gihe yarubahwaga. Mu by’ukuri, abantu bakize cyane ntibakeneye kugira amafaranga menshi mu ntoki. Hari igihe nigeze gusangira ifunguro rya nimugoroba n’umuntu ukize cyane, dusangira ibiryo byiza cyane. Igihe cyo kwishyura kigeze, ntiyigeze azana ikarita, ahubwo yasinye izina rye ku rupapuro rwo kwishyuriraho. Ibyo byari bihagije—uwatwakiriye yari azi neza ko amafaranga azishyurwa. None rero reka twe kwibanda ku kugira amafaranga menshi muri banki. Ibyo si byo tuvuga hano.
Nibyo rwose, ibitandukanye n’ayo magambo ane twavuze biragaragara neza. Amagambo anza mu mutwe ni aya: ubukene n’ubutindi; kwifuza; gukenera; kubura icyo ukeneye; kunanirwa no gutsindwa. Tugomba guhora twibuka aya matsinda abiri y’ibitekerezo—ibitekerezo byiza n’ibibi—uko dukomeza twiga amahame agenga uburyo Imana ikorana n’abantu muri ibi bice.
Amahame Atanu Agenga Uguhabwa Ibikenewe
Ubu ngiye kuvuga amahame atanu y’ibanze yerekeye uburyo Imana iduha ibyo dukeneye, kandi akaba ari ingenzi cyane. Abiri ya mbere arasobanurwa muri iyi nyigisho (Igice cya mbere)—andi atatu asigaye azakurikira mu gice cya kabiri.
Ihame rya Mbere
Ibyo Imana iduha biri mu masezerano yayo. Ibi tubibona neza cyane muri 2 Petero 1:2–4:
“Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu, kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza...” [imirongo ya 2–3]
Itegereze neza ubuzima bwa gikirisitu ni ubuzima bwo kwikuba bikaba byinshi. Si ubuzima buri hamwe — gusa ngo umuntu agundire ibyo afite. Si no kongeraho byo guteranyaho gusa. Ni ukwikuba. Ibi biva mu kumenya Imana no kumenya Yesu Umwami wacu. Ibyo dukenera byose bitugeraho bivuye ku Mana binyuze muri Yesu. Nta yindi soko nta n’undi muyoboro dukeneye.
Mu gihe Petero atondaguramo inshinga, “zatugabiye,” tubonamo ko Imana yamaze kuduha ibyo tuzakenera byose, haba muri ubu buzima no mu buzima bw’iteka, mu bice byose by’ubuzima bwacu—mu buzima busanzwe n’ubwo kubaha Imana. Kenshi dusenga dushingiye ku kudasobanukirwa neza. Dusaba Imana kuduha ikintu yamaze kuduha. Imana ntibiyorohera gusubiza amasengesho nk’ayo, kuko kuyasubiza byaba ari ugushyigikira uko kutumva neza. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe tugomba guhindura imitekerereze yacu kugira ngo dusenge amasengesho Imana ishobora gusubiza. Akenshi gushima Imana kenshi biba bikwiye kurusha kuyisaba.
Ongera witegereze, ibintu byose biri mu kumenya Yesu Kristo. Mu Kigiriki bavuga ko Yesu yaduhamagariye icyubahiro cye n'ingeso ze nziza. Si icyubahiro cyacu, ahubwo ni icye. Si ingeso nziza zacu, ahubwo nize. Imana yamaze kuduha ibyo tuzakenera byose, kandi byose biri mu kumenya Yesu. Ijambo ry’Ikigiriki risobanura ‘kumenya’ rishobora no gusobanura ‘kwemera’. Bisobanura kumenya no kwemera. Ntabwo bihagije ko tumenya Yesu mu bwenge gusa, ahubwo tugomba no kumwemeresha ubuzima bwacu.
“...Ni cyo cyatumye aduha amasezerano akomeye cyane kandi afite agaciro...” [umurongo wa 4 BIR]
Dore urufunguzo! Imana yamaze kuduha ibyo tuzakenera byose. Ibyo biri he? Biri mu masezerano yo mu Ijambo ryayo. Ibyo Imana iduha biri mu masezerano yayo. Uku ni ukuri kw’ingenzi ugomba gushyikira: ibyo duhabwa biri mu masezerano yayo. Byibwire kenshi kugeza igihe bihindukiye igice cy’imitekerereze yawe: ibyo duhabwa biri mu masezerano yayo... ibyo duhabwa biri mu masezerano yayo.
Noneho, reka turebe andi magambo atangaje ari ku murongo wa 4:
“...kugira ngo nimumara kuyashyikira [amasezerano] mugire uruhare kuri kamere y'Imana, bityo mubashe guca ukubiri n'irari ryononnye iyi si.”
Ndibaza niba koko dusobanukiwe urwo rurimi. Bisobanura ko dusangira kamere y’Imana ubwayo. Twakira kamere nyayo y’Imana. Tugira ubumana.
Ubu, ushobora gutekereza ko iyi ari imvugo yateza ikibazo, kandi koko ni byo. Ariko, Ibyanditswe birayishyigikira. Igihe Yesu yabazwaga ku birebana n’ukwiyita Umwana w’Imana, yasubirishije imwe muri Zaburi agira ati: “Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka” (Yohana 10:35). Iri jambo ryakuwe muri Zaburi ivuga iti: “Ni jye wababwiye nti ‘Muri imana’” (Zaburi 82:6). Imana ubwayo yavuganye n’abantu iti: ‘Muri imana’.
Dushobora gusanga ibi bigoye kwemera bikomeye, ariko Yesu aduha ibisobanuro by’ubumana. Ni gute abantu bashobora kuba imana? Ibyo byashingiye kuki? Byatewe n’uko Ijambo ry’Imana ryabagezeho. Niba yarise imana abo Ijambo ry’Imana ryagezeho, kandi Ibyanditswe bidashobora kuvuguruzwa, iryo hame nyine riratureba natwe. Kubera ko Ijambo ry’Imana ritugeraho rinyuze mu masezerano yayo, natwe dushobora gusangira kamere y’Imana. Dushobora kuba imana.
Ndabibona neza ko iryo jambo rishobora gukoreshwa nabi. Ariko nubwo bimeze bityo, nemera ko uko narisobanuye bihuye n’icyo Ibyanditswe byigisha koko.
Hanyuma igice cya nyuma cy’iri hishurirwa n’ingaruka yumvikana y’ibyavuzwe mbere. Uko tugenda dusangira kamere y’Imana, ni ko tugenda dukizwa kwangirika kw’isi—kuko kamere y’Imana no kononekara bidashobora kubana. Kamere y’Imana ntishobora kwangirika. Ibiri muri iyi si byose birangirika. Bityo rero, mu buryo bwumvikana, uko tugenda dusangira kamere n’Imana, ni nako tugenda dukizwa kononekara ko muri iyi si.
Ndifuza rero kuvuga muri make mu magambo yanjye ubusobanuro bw’iby’ingenzi Petero yatubwiye mu mirongo ya 3 na 4 haruguru. Ibyo bishobora gushyirwa mu magambo atanu akurikirana, agaragaza ihame rya mbere: Ibyo Imana iduha biri mu masezerano yayo.
- Imbaraga z’Imana zamaze kuduha ibyo tuzakenera byose haba muri ubu buzima no mu gihe cy’iteka ryose.
- Byose biri mu kumenya no kwemera Yesu uko bikwiriye.
- Ibyo Imana iduha biri mu masezerano yayo.
- Iyo twakira ayo masezerano, duhinduka abasangira kamere n’Imana.
- Iyo duhindutse abasangira kamere n’Imana, dukizwa kononekara kw’iyi si.
Ndakugira inama yo kudasoma gusa iyi ncamake rimwe cyangwa kabiri. Fata umwanya wo kuyitekerezaho witonze. Ibyahishuwe birimo biri k’uburyo utabasha kubyakira vuba. Bisaba ko ubifungurira ubwenge bwawe bwose n’umutima wawe kugeza ubwo bibaye bimwe mu bikugize.
Ihame rya Kabiri
Amasezerano ni umurage wacu. Ni byo Imana itujyanamo. Hari isano yoroshye cyane hagati y’Isezerano rya Kera n’Irishya. Mu Isezerano rya Kera, bayobowe n’umuyobozi witwaga Yosuwa, Imana yinjije abantu bayo mu gihugu cy’isezerano. Mu Isezerano Rishya, bayobowe na Yesu (izina Yesu mu Giheburayo ni ijambo rimwe na Yosuwa), Imana yinjiza abantu bayo mu gihugu cy’amasezerano. Isezerano rya Kera—igihugu cy’isezerano; Isezerano Rishya—igihugu cy’amasezerano.
Reka turebe gato mu gitabo cya Yosuwa turebe ibisabwa by’ingenzi Imana yahaye Yosuwa. Icya mbere, Imana yabwiye Yosuwa iti: “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye” (Yosuwa 1:2). Icyo ni ingenzi cyane. Mbere y’uko twinjira mu kintu gishya, buri gihe hagomba kubanza gupfa ikintu gishaje. Ubuzima bwo mu mwuka, mu buryo runaka, bumeze nk’ibihe by’umwaka. Hariho isimburana ridahagarara ry’ibihe. Dufite igihe cy’impeshyi n’uburumbuke bwacyo; hakaza umuhindo, igihe cyo guhunguka kw’amababi ku biti; hakurikiraho igihe cy’ubukonje, igihe cyo gupfa; hanyuma hakaza itumba, igihe cyo kumera bundi bushya no kuzuka. Iri ni ihame ribaho mu buzima bwacu. Imana iha umugisha gusa icyapfuye kikazuka. Impinduka iva kuri Mose ijya kuri Yosuwa ni ihinduka rihora ryisubiramo mu buzima bwa buri mukristo.
“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n'aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose.” [Yosuwa 1:2–3]
Mu minsi ishize, nabonye ikintu muri iyi mirongo ntari narigeze mbona mbere. Umwuka Wera yashimangiye ijambo bose muri aba bantu bose. Imana ntiyari igiye gusiga n’umwe muri abo bantu inyuma. Muri iki gihe, ahenshi twanyurwa turamutse tubashije kugezayo 90% by’abantu. Ariko Imana yaravuze iti: “Bose bazambuka.” Nizera rwose ko ari ko Imana ibona uko ibintu bimeze muri iki gihe ku bijyanye n’amasezerano yayo. Buri wese azagomba kwinjira. Noneho reba uko inshinga itondaguwe. Imana iravuga iti: “Ndabaha igihugu” (igihe cy’ubu/indagihe). Hanyuma mu murongo wa gatatu iravuga iti: “Ndahabahaye.” Ibwo Imana yamaze kugitanga, cyari gitanzwe. Guhera ubwo, cyavugwaga nk’icyamaze gutangwa.
Guhera uwo mwanya, igihugu cyari kimaze kuba icya bene Isirayeli mu buryo bwemewe n’amategeko. Ariko tugomba gutandukanya hagati y’ibyemewe n’amategeko n’ibyo wakiriye nyine ufite. Kenshi iyo naganiraga n’abakristu ku bijyanye no kubatizwa mu Mwuka Wera cyangwa kwakira ibindi Imana itanga, igisubizo cyabo cyabaga ngo, “Nabyakiriye byose ubwo nakizwaga. Nta kindi gisigaye cyo kwakira.” Uburyo bumwe bwo gusubiza ibi ni, “Niba warabyakiriye byose, byose biri he?”
Ariko, nemera ko mu buryo runaka, ibyo bavuga ari ukuri. Mu mategeko, igihe wazaga kuri Kristo, wahindutse umuragwa w’Imana kandi uraganwa na Kristo. Kuva ubwo, umurage wose uba uwawe mu buryo bw’amategeko. Ariko hari itandukaniro rinini hagati y’ibyemewe n’amategeko n’ibyo biri mu buzima bwawe nyine. Ushobora kuba ufite byinshi mu mategeko, ariko ukagira bike cyane ubona mu buzima bwawe. Akenshi ibi mbisobanura nkoresheje iyi migani: Iyo Yosuwa n’abana b’Isirayeli baza kuba nk’uko bamwe mu bagendera ku mahame y’ukwemera bakora [fundamentalists], bari kujya ku nkombe y’iburasirazuba y’umugezi wa Yorodani, bakareba hakurya y’umugezi, bakipfumbata amaboko, bakavuga bati, “Turahafite hose!” Ibyo byari kuba ari ukuri mu mategeko, ariko si ko byari kuba biri muko bari babayeho. Iyo baza kuba nka bamwe mu bapantekote, bari kuba barambutse Yorodani (ngereranya no kubatizwa mu Mwuka Wera), hanyuma bakajya ku nkombe y’iburengerazuba, bakipfumbata amaboko, bakavuga bati, “Turahafite hose!” Ariko mu by’ukuri, bari kuba barateye intambwe imwe yo ku rundi rwego rumwe gusa—bakiri kure cyane y’umurage wabo nyawo.
Ikintu gitangaje ku bijyanye n’abana ba Isirayeli mu gufata igihugu cy’isezerano ni uko Imana yabinjijemo mu buryo bw’igitangaza, maze ikanabaha intsinzi yabo ya mbere kuri Yeriko mu buryo bw’igitangaza. Ariko nyuma yaho, bagombaga kurwanira buri gace kose k’igihugu bari bafite. Muri ubwo buryo, natwe ntitwagombye kwitega ko tuzabona umurage wacu tudahuye n’intambara! Uburyo abana ba Isirayeli bagombaga kubona umurage wabo bwari ubu: “Aho muzakandagira hose ndahabahaye.” Natwe ni uko bimeze. Mu mategeko, byose ni ibyacu muri iki gihe. Ariko mu buryo bwo kubibamo, tugomba kwinjira no kwemeza uburenganzira bwacu ku byo Imana yaduhaye. Tugomba gushyira ikirenge cyacu kuri buri sezerano uko tugenda turigeraho. Ibyo bitanga ishusho igaragara neza yo kwemeza tutazuyaje tuti: “Imana yampaye iri sezerano, none ndatura isezerano ryayo ko ari iryanjye.”

コード: TL-L072-100-KIN









