Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Bijyanye na Derek Prince Ministries

Shakishha ibisubizo by'ibibazo bisanzwe ku bijyanye na Derek Prince Ministries n'imbaraga dushyiramo mu kwigisha Bibiliya ku Isi hose.

Derek Prince Ministries ni iki?

Derek Prince Ministries ni umuryango mpuzamahanga wa Gikristowiyemeje kwigisha Bibiliya no gutoza abizera kubaho bikurikije ijambo ry'Imana. Ukomeza umurage wa Derek Prince mu gusangiza inyigisho ze binyuze mu bitabo, amajwi, amashusho n'ikoranabuhanga.

Ni ayahe magambo avuga ibyo mwizera?

Soma inyandiko yuzuye ivuga kwizera kwacu.

Amagambo avuga Ibyo Twizera

DPM ni iki?

Derek Prince Ministries rimwe na rimer yitwa kandi igahabwa izina ry'impine rya DPM.

Ni gute mukora mu bindi bihugu?

Derek Prince Ministries ifite ibiro mu bihugu birenga 45 n’ibikorwa byo kugeza ubutumwa ku bantu ku migabane itandatu, kandi yagiye ihindura inyigisho za Derek mu ndimi zirenga 100. Amatsinda yacu ahindura kandi akwirakwiza inyigisho za Derek mu buryo bw'ibitabo, amajwi, amashusho, n'amaradiyo.

Menya byinshi ku bikorwa by'indashyikirwa dukora binyuze mu biro byacu ukanze ku murongo uri hepfo.

Aho Dukorera

Derek Prince ni inde?

Derek Prince yari umwigisha wa Bibiliya w'ikirangirire ku rwego mpuzamahanga ndetse n'umwanditsi, wakoze umurimo wagize ingaruka zikomeza gutera abakristo umwete ku isi hose. Ubumenyi bwe buhambaye mu Byanditswe Byera n'ubwitange bwe mu gusangiza Ijambo ry'Imana byasize umurage udashira.

Kugira ngo umenye byinshi ku buzima bwa Derek Prince, inyigisho n'ibyo yakoze, sura ubuzima bwe bwite.

Ubuzima Bwe Bwite

Ni gute navugana na Derek Prince Ministries?

Reba ipaji iriho uburyo watubona maze ubone ibisobanuro birambuye.

Twandikire

Ni gute nakwiyandikisha ngo njyembona amakuru agezweho ya Derek Prince Ministries

Kugira ngo ukomeze kumenya amakuru yacu mashyana gahunda za Derek Prince Ministries, iyandikishe muri gahunda yacu yo guhanahana amakuru.

Tugane

Ese Derek Prince Ministries ikorana n'izindi minisiteri z'ivugabutumwa?

Dufatanya na minisiteri zigisha Bibiliya n'amashuri ya tewolojiya ku isi hose ngo duhe ubushobozi abapasitori n'abizera twifashishije inyigisho za Derek Prince. Intego yacu ni ugushyigikira abashumba mu guteza imbere umurimo wabo w'ukuri wihariye, dukoresheje umutungo wagutse w'inyigisho za Bibiliya.

Mujya mugira ibiterane?

Mu bihugu bimwe na bimwe dukora ibiterane, mu bindi dufatanya n'amatorero yaho n'izindi minisiteri. Ku bindi bisobanuro hamagara ibiro bya Derek Prince Ministries mu gihugu cyawe.

Ese mushinga amatorero?

Derek Prince Ministries ntabwo ishinga amatorero. Ahubwo ishyigikira abayobozi ba Gikristo b'aho ngaho mu ivugabutumwa, gutoza abigishwa no gufasha mu gukura kw'itorero -nk'uko Derek Prince yabigenzaga. Intego yacu iracyari yayindi: Kugeza Ubutumwa kubataragerwaho no kwigisha abatarigishwa, akenshi binyuze mu gutanga ibyo kwigiramo Bibiliya ku buntu.

Ni gute Derek Prince Ministries ikoresha kandi irinda amakuru yanjye bwite?

Muri Derek Prince Ministries, twiyemeje kurindisha cyane amakuru yawe bwite ubwitonzi n'ubunyangamugayo bwinshi. Gukoresha no kurinda amakuru yawe bikurikiza politiki yo kurinda amakurubwite y'igihugu ibiro uvugana nabyo kirimo, hamwe n'amategeko akurikizwa muri ako karere. ibi bituma amakuru yawe yitabwaho mu buryo bukwiye kandi bugendanye n'amategeko rusange.

Kugira ngo umenye byinshi biruseho ku buryo amakuru yawe akusanywa, akoreshwa kandi arindwa, turagushishikariza gusoma Politiki yo kurinda amakuru yacu yose.

Politiki yo kurinda amakuru bwite

Ni izihe nyigisho Derek Prince Ministries itanga?

Dutanga uburyo butandukanye bwo kwigisha Bibiliya, harimo ibitabo, inyigisho zikoresha amajwi, amashusho, inyandiko zikoreshwa mu kugirana igihe n'Imana, n'ibiyobora umuntu mu kwiga. byinshi muri ibi biboneka ku buntu cyangwa ku giciro gito ngo bigere ku bantu.

Reba ibyisashishwa mu kwiga

Ese Derek Prince Ministries itanga inyigisho za Bibiliya?

Yego, dutanga inyigisho za Bibiliya mu ndimi zimwe na zimwe ngo dutoze abizera kandi tubafashe kugira ubumenyi bwimbitse bw'Ijambo ry'Imana.

Inyigisho za Bibiliya

Ese ibitabo bya Derek Prince biboneka mu zindi ndimi?

Yes! Inyigisho za Derek Prince ziboneka mu ndimi nyinshi. Niba hari ibitabo ukeneye mu rurimi runaka, reka igurishizo ryacu ry'ibitabo kuri murandasi cyangwa uhamagare ibiro byo mu gihugu cyawe bya Derek Prince Ministries baguhe amakuru asumbyeho. Ibi bitabo bishobora kugufasha cyane mu kwiyigisha Bibiliya cyangwa kugeza ubutumwa bwiza ku bantu aho utuye.

TwandikireIgurishirizo ryo kuri murandasi

Ese nshobora gusemura inyigisho za Derek Prince mu rurimi rwanjye?

Hamagara ibiro bikwegereye usabe amakuru arambuye ku gusemura n'uburyo ibitabo bisohorwa.

Icyo naguze ntikirangeraho, nakora iki?

hamagara ibiro byawe aho waguze kuri murandasi bagufashe.

Twandikire

Ni gute natera inkunga Derek Prince Ministries?

ushobora kudutera inkunga mu masengesho, gutanga amafaranga, cyangwa ubukorerabushake. baza ku biro byo mu gihugu cyawe ubusobanuro burenzeho uburyo wabasha gufasha no gukorana natwe.

Tanga ubufasha

Ese ubufasha buhawe Derek Prince Ministeies ntibusoreshwa?

Mu bihugu byinshi, ubufasha butanzwe muri Derek prince Ministries ntibusoreshwa. Baza ibiro byo mu gihugu cyawe ku busobanuro bwimbitse uko bikorwa.