Ibyo abantu bavuga
“Maze amezi make nyobowe ku nyigisho za Derek Prince. Sinabona uko mushimira kubyo nize byose. Isi nshya y'ubumenyi bw'Umwuka yarankinguriwe. Ndamwumva buri munsi, kandi ndashima Data wo mu Ijuru kubwo inyigisho ze.”
Carmen M, Ubufaransa
"Izina rya Derek Prince ku isi yose ryabaye ikimenyetso cy'ubunyangamugayo n'ubutwali, ubutwari bwo kuvuga ku nsanganyamatsiko za Bibiliya benshi mu babwirizabutumwa batinyaga gutekerezaho, uretse no kuzigishaho."
John Hagee, Uwashinze Hagee Ministries
“Maze imyaka myinshi nkurikirana Derek Prince kuri YouTube. Inyigisho ze zifite ishingiro rihamye kandi zisubizamo imbaraga, ku buryo kugeza n’ubu akomeje kuzana impinduka mu bihe aho inyigisho z’ukuri zibuze.”
Minerva O, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
"Ntangarira cyane imbaraga z'Imana zakoreraga mu buzima bwa Derek Prince, uburyo ubuyobozi bwe bwazanye impinduka mu byabaye ku isi binyuze mu masengesho ya Derek no kumvira kwe, kandi byazanye kubyutwa gushya mu buzima bwa benshi. Nkururwa cyane n'urukundo rw'Imana n'umugambi wayo kuri uyu mugabo ndetse binyuze muri we."
Phil Keaggy, Umuhanzi wWatsindiye Ibihembo n'Umuhanzi Wandika Indirimbo
“Nigiye byinshi cyane mu nyigisho zawe.”
Pastor Lazarous P, Zambia
"[Derek Prince] arangaje imbere benshi kandi ni umubyeyi wa miliyoni z'abantu mu kwizera. Kimwe n'umuhanuzi Elisa, urupfu rwe rwabaye imbuto mu butaka ikomeza gutanga ubuzima. Byabaye ibyo agaciro kuba narahuye na Dere imbonankubone, kandi navuga ndashidikanya ko hari umugabo utangaje uherekeje uyu murimo."
Kimberly Daniels, Umuryango mpuzamahanga wa Kimberly Daniels
“Maze igihe numva inyigisho za Derek Prince kandi zahinduye ubuzima bwanjye. Mwarakoze, Derek Prince Ministries.”
Susannah T, Ositaraliya
"Nubwo natsindiye Ibihembo bibiri n'andi mashimwe menshi, guhura na Yesu no kumugira mu buzima bwanjye nicyo kintu cy'ingenzi kigeze kibaho mu buzima bwanjye. Kandi nanone kugira Derek Prince nk'inshuti n'umwigisha byanzaniye urukundo, umunezero n'amahoro byinshi. Kugeza uyu munsi, nkunda kuvuga amagambo ya Derek mu masomo yanjye ya Bibiliya ya buri kwezi."
AI Kasha, Umwanditsi w'indirimbo watsindiye igihembo cya Academy Award.
“Ubuzima bwanjye bwahinduwe n'inyigisho za Derek Prince.”
Miriam G, Ubwongereza
"Ubuyobozi bw'ubuhanuzi bw'ukuri bwa Derek Prince mu myaka myinshi y'ubuzima bwe byasize inyigisho nziza, zifite ubwenge bwimbitse, no gukiranuka k'umwuka mu murage we w'ibyo yanditse yigisha kandi anahugura abantu."
KJack W. Hayford, Perezida w'Itorero mpuzamahanga rya Foursquare Gospel akaba n'Umuyobozi mukuru w'ishuri rya Seminari rya King's College
“Nkomeje guhemburwa no gukomezwa na Derek Prince Ministries! Mwarakoze cyane kuba mwaroroheje kubona inyigisho zimbitse za Derek.”
Lynne C, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
"Derek Prince yari umujenerari w'umurimo wo kwirukana abadayimoni; nta gushidikanya ko yakoraga ibyari birenze ibyo igihe cye. Nubwo yapfuye, ariko aracyavuga, amen."
Greg Lock, Uwashinze Itorero rya Global Vision Bible Church
“Nkunda uyu murimo. Nabohowe mu maboko y’umwanzi.”
Patrice A, Trinidad na Tobago
"Abakurambere bo kwizera bamenyerwa ku masoko y'amazi meza bacukuye no ku bicaniro byo gutambiraho bubatse. Nk'uko byari biri mu bihe bya kera, niko bikiri no muri iki gihe cyacu. Ukuri Shingiro k'Ubuzima bwa Gikristo ni ikimenyetse ko umukurambere yasuye ikinyejana cyacu. Ukuri kuri muri iki gitabo kwacukuwe n'umuntu wari ufite inyota ikomeye cyane mu by'umwuka, wize bihagije, kandi ufite iyerekwa rihindura kuburyo byahindutse isoko n'igicaniro ku kinyejana kibikeneye cyane. Imana iduhere mu buzima bwa Derek Prince ingabo z'intare nto nkawe."
Stephen Mansfield, Umwanditsi w'igitabo 'Derek Prince - A Biography'
“Mu buryo bw'impanuka, naguye ku nyigisho za Derek Prince kuri YouTube. Mu buzima busanzwe, turavuga ngo ‘mu buryo bw'impanuka’, ariko nzi ko ibi atari impanuka. Ndizera rwose ko byari Umwuka Wera wanyoboraga mu kuri kose. Ibi kandi byabaye bwa mbere nko mu kwezi kumwe gushize, kandi kuva icyo gihe ndazireba buri munsi.”
Lisa J, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
"Ntabwo byaba ari ugukabya kuvuga ko isi ifitiye umwenda Derek prince. Ubuzima bwe n'umurage we byambukiranya imigabane n'ibinyejana. Imyandikire ye yihariye ifata ibyo mu mwuka ndetse rimwe na rimwe bigoye gusobanura, maze kubwo ubuntu ndetse n'inararibonye [ye], [Derek] agasobanura ibyo umwuka akanoroshya ibigoye. Mu isi yuzuye ibitabo byo kwifasha, byo mu by'ubuhanga ndetse n'ubumenyi bw'imitekerereze n'ubwenge byakozwe n'abantu yashyizeho umwanya n'ijwi rituma tutazikama mu makuru mu gihe tumazwe n'ubutayu bwo kubura ubwenge. Abatangira urugendo rwabo cyangwa barukomezanya binyuze mu murimo wa Derek Prince iteka bibagendera neza. Nuko mukomeze mu nyigisho shingiro z'intumwa kandi ntimusigannwe gusa mu rugendo ahubwo munatsinde isiganwa riri imbere yanyu.
Michael Pitts, Cornerstone Global Network
“Naheshejwe umugisha mwinshi na Derek Prince Ministries. Inyigisho zanyu zirumvikana, kandi mbakurikira ku buryo buhoraho.”
Darryl L, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
"Twibuka Derek prince abwiriza mu rusengero rwacu. Byari ibyoo icyubahiro kuri twe kwakira uyu muntu w'Imana w'igiciro cyinshi..."
Kehilat HaCarmel, Carmel Congregation
“Nabonye inyigisho za Derek Prince mu bihe bya Guma-mu-rugo kubera icyorezo, kandi kuva ubwo numva amahoro n’ibyishimo mu gihe ndimo numva inyigisho ze.”
Meing, Maleziya
"Byariburi gihe umutima wa Derek kwita kubakeneye ubufasha no kugirira umutwaro abayobye."
Barry Segal, Prezida n'Umwe mubashinze Iyerekwa kuri isirayeli (Vision for Israel0
“Nabatijwe nkiri mu mashuri yisumbuye kandi nari mfite uruhare rukomeye mu BuKirisitu, ariko sinari nzi ko umurimo wa Kirisitu wo ku musaraba wari uwange. Natekerezaga ko Yesu yari akenewe n’abandi, ariko atari jye. Nabagaho mu buzima bwo gukora ibyaha. Nyuma y’imyaka myinshi, narambiwe ubuzima bwanjye butagira intego, nshaka icyerekezo gifatika. Narebye amavideo yose atanga ibitekerezo bishishikaza abantu ariko nta mahoro arambye nabonye imbere muri jye. Nyuma yo gushakisha igihe runaka, nafashe icyemezo cyo gushaka Imana mu buryo bw'ukuri. Ijoro rimwe napfukamye hasi mu cyumba cyanjye, nsaba Imana imbabazi, maze ntangira kongera gusoma Bibiliya. Imana yanyerekeje mu Baroma 10:9-10 kandi impa ukwizera kugira ngo mbyemere. Amaherezo, nasobanukiwe icyo Yesu Kirisitu yankoreye ku musaraba. Imana ishimwe! Binyuze kuri cano (channel) yanyu ya YouTube, nabonye inyigisho nyinshi zanyubatse, kandi zigendanye cyane n'urugendo rwanjye na Kirisitu.”
Samuel Z, Tayiwani
"Twibukana Derek Prince urukundo rwinshi n'icyubahiro gikomeye..."
Alison Eastwood, Umuyobozi mukuru wa Ebenezer Operation Exodus mu Bwongereza
“Ubuzima bwanjye ntibuzongera kuba nk'uko bwahoze nyuma yo kumva inyigisho za Derek Prince. Ubu hashize amezi abiri, kandi nariyemeje byimazeyo mu rugendo rwanjye, mu magambo no mu bitekerezo. Icyubahiro kibe icyo Imana! Murakoze.”
Shawnda J, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
"Urukundo rwa Derek rw'umubyeyi w'umupapa narwo ni umurage k'umubiri wa Kristo n'urugero abandi bayobozi bakeneye gukurikiza."
Cheryl Wilcox, Christian Broadcasting Network
“Derek Prince ni umwigisha wanjye. Mwigiraho buri munsi. Yambereye umugisha mu buzima bwanjye kandi nshimira Umwami wacu kubw'ibi. Murakoze!”
Carmen R M, Ubufaransa
"Derek Prince Ministries yabaye imbaraga ziyobora mu ntambara y'umwuka nokwigisha ku isi y'umwuka mu buryo bwa Gikristo. Hamwe n'ibiro 45 ku isi, uyu murimo wamenyekanye mu ruhando mpuzamahanga, kandi byafashije imyaka myinshi."
RMI Media
“Murakoze ku bw'umurimo wanyu udacika intege ku isi. Igihe kinini cy'umwaka ushize nakimaze numva inyigisho za Derek Prince. Uguhumura gutangaje.”
Daniel, Ubwongereza
“Hashize imyaka mike nashakaga cyane umuntu wanyigisha Ijambo ry’Imana. Kugeza icyo gihe, ntawe nari narabonye kandi ubumenyi bwanjye bwaturukaga mu gusoma njyenyine gusa. Icyo gihe nari ndimo gushaka Imana, ndeba kuri YouTube aho nabonye inyigisho za Derek Prince. Numvise nkuruwe cyane. Uhereye ubwo, nsigaye ndeba videwo ze buri munsi.”
Bruno S, Porutugali
“Derek Prince yamfunguye amaso binyuze mu nyigisho ze, kandi yanshyiriyeho urugero rwo gukurikira.”
Lucinda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
“Jyewe n’umugore wanjye twavumbuye inyigisho za Derek kuri YouTube kandi byadufashije cyane gusobanukirwa intambara yo mu mwuka. Ubu twarabohowe kandi dukomeza kugendera mu kwizera Yesu.”
Pietro P, Ubusuwisi
“Nshimira Imana ku bw'umurimo wa Derek Prince Ministries. Muri ahantu hakwiriye mu gihe gikwiriye.”
Charles M, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
“Navukiye mu muryango w’Abahindu ariko hashize imyaka mike nakiriye Yesu Kirisitu nk’Umwami wanjye n’Umukiza wanjye. Kuva icyo gihe, nabonye inyigisho za Derek Prince kuri YouTube kandi nakize agahinda gakabije. Nize byinshi kandi nabonye umwigisha wizewe wa Bibiliya (nyuma yo gushakisha cyane). Murakoze cyane Derek Prince Ministries ku bwo kwamamaza Ijambo ry'Imana n'Ubutumwa Bwiza ku isi hose.”
Shreyas J, Ubuhindi
“Uyu munsi ni bwo bwa mbere narebye ubutumwa bwa Derek Prince. Bwari bushishikaje cyane. Murakoze.”
Theresa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
“Mu by’ukuri naheshejwe umugisha n’inyigisho za Derek Prince.”
Annamma Q, Ubuhindi
“Nshimira Imana ku bw’umurimo wa Derek Prince Ministries. Ni umugisha kugira inyigisho zimbitse kandi zimanuka zikagera ku muzi.”
Ann M P, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
“Mu gihe cyashize nagerageza gusoma Bibiliya, ariko sinyisobanukirwe kuko nari mfite Ubusobanuro bwa King James Version. Sinari nzi ko hari ubundi busobanuro bwa Bibiliya. Nari injiji cyane. Noneho ngeragza gushaka itorero ryo kujyamo kuko natekerezaga ko aho ho nzigishwa kandi bashobora gusobanura. Nagiye mu nsengero nyinshi ariko birangira mbabaye. Mu bari hafi yanjye nta muntu numwe wabashaga kunyereka inzira. Ubwo rero narekeye aho! Vuba aha, narebaga kuri YouTube maze ngwa ku nyigisho za Derek Prince. Ubu narafashwe! Niwe muntu nashakaga. Ndashima cyane kuba videwo ze zigihari kandi zikomeje guhindurwa mu zindi ndimi. Ndimo kwiga byinshi! Ndeba videwo ze buri munsi.”
Belisa G, Leta Zunze Ubumwe za Amerika
“Ndimo gushimishwa cyane n’ubutumwa bwa Derek Prince Ministries. Icyifuzo cyanjye cyo kwiga Ijambo ry’Imana cyarushijeho kwiyongera kandi nifuza kuzana imigisha mu muryango wacu. Murakoze kubw'ubutunzi bwose mwashyize ahagaragara.”
Pilli B, Ubuhindi
“Inyigisho za Derek Prince zahinduye ubuzima bwanjye. Ubu mbayeho nzi kurushaho iby'isi y’umwuka kurusha mbere. Nejejwe no kuba muri uru rugendo rushya hamwe n'Umwuka Wera. Kumenya ibyo imivumo n’imigisha byampaye umugisha ukomeye. No mu butumwa bwa Derek Prince bwo kuri murandasi kuri video, numva ukubaho kw'Imana gukomeye mu cyumba cyanjye. Umuhanuzi nyakuri n’umuntu w’Imana. Ntegereje guhura nawe no kumushimira mu Ijuru!”
Suzie Grace, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
“Ndashima Derek Prince ku bw'inyigisho ze zisesenguye! Urukundo rwe, kwihangana no kwitanga byaragaragaraga uhereye mu ntangiriro! Yanyigishije byinshi! Ni umwe mu bigisha b’ijambo ry’Imana nisunga! Imana yamuvugiyemo nawe kandi yafashije gufungurira amaso yanjye ku kuri!”
Elizabeth, Kanada