“Kandi amaso y'Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.” (2 Ngoma 16:9)

Umwuka w’Uwiteka azenguruka mu isi yose ashaka umuntu uteye mu buryo bwihariye—ufite umutima utunganiye Imana. Igihe cyose Umwuka Wera abonye umuntu umeze atyo, Imana yishimira kwiyerekana ko ari ikomeye ku bwe, ikagaragaza imbaraga zayo n’uko imwemera mu buryo bugaragara mu mibereho ye no mu murimo we. Itegereje gukora mu buryo bugaragara mu mbaraga no mu mugisha.

Umutima Utunganye Imbere y’Imana

Abantu babiri mu Byanditswe bavugwaho ko bari bafite umutima umeze utyo ni Aburahamu na Yobu. Mu Itangiriro 17:1 dusanga iri geragezwa rikomeye ryahawe Aburahamu:

“'Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.’” Icyo gihe Aburahamu yari amaze imyaka makumyabiri n’ine agendana n’Imana; guhamagarwa kw’Imana kwaje kuri Aburahamu afite imyaka mirongo irindwi n’itanu. Ariko ubu yari ageze ku ndunduro yo gukura kwe mu buryo bw’umwuka—aho hantu Imana yari igiye gusohoreza mu buryo bw’icyubahiro n’uburyo bwiza bitangaje amasezerano yatumye ikura Aburahamu muri Uri y’Abakaludaya mu myaka myinshi yari ishize. Aburahamu yagejejweho irindi geragezwa rishya rivuye ku Mana. Mu yandi magambo, Imana yaravugaga iti: “Kuva ubu amaso yanjye azajya akubaho mu buryo bw’umwihariko cyane. Nzajya ngenzura buri ntambwe uteye. Nzajya ntega amatwi buri jambo uvuze. Kandi ndagusaba ko ibyo ukora byose ubikorana umutima wo kumvira kutagira amakemwa, kwizera, no kunyiyegurira mu buryo bwuzuye.”

Aburahamu ni se w’abizera bose (reba Abaroma 4:11–12). Mu yandi magambo, imibereho ye n’ukwizera kwe ni icyitegererezo ku bizera bose. Nizera ko icyo Imana idusaba twese kigaragara muri ayo magambo yabwiye Aburahamu ati: “Ujye ugendera imbere yanjye kandi [utungane rwose], nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”

Twese turagenda tugana ku musozo w’isohozwa ry’umugambi w’Imana w’ibihe byose. Kandi ubutumwa bw’Imana ku muntu wese ugiye kugira umwanya afata mu byo Imana ikora ni ubu ngo: “Gendera imbere yanjye, utungane rwose.”

Mu gitabo cya Yobu, tuhasanga undi mugabo wari ufite umutima utunganye imbere y’Imana. Inshuti za Yobu ntizigeze zimuvuga neza cyane, ariko nshishikajwe cyane n’icyo Uwiteka yavuze kuri Yobu:

“Uwiteka arongera abaza Satani ati “Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?” (Yobu 1:8).

Bityo dushobora kuvuga ko ubutungane imbere y’Imana bugizwe n’imyitwarire ikwiriye imbere y’Imana hamwe n’imyitwarire ikwiriye imbere y’ikibi. Nta kugaragaza kutagira uruhande ubogamiraho [no neutrality] mu butungane imbere y’Imana. Ntabwo udohoka ku kintu na kimwe kitayinezeza; wiyemeje mu buryo budasubirwaho kumvira—utitaye ku kiguzi icyo ari cyo cyose bisaba. Kandi wibuke ko kwemerwa n’Imana bifite ikiguzi bisaba!

Nidusoma ibitabo by’Abami n’iby’Ibyo ku Ngoma, tubona ko abami basuzumwaga ahanini hashingiwe ko imitima yabo yari itunganye imbere y’Imana. Kuri Asa, Yehoshafati, Hezekiya n’abandi, havugwa ko bari bafite umutima utunganye imbere y’Imana. Ariko urugero rw’ikirenga rw’umuntu wari ufite umutima utunganye imbere y’Imana ni Dawidi. Ni we wari igipimo abandi bami bagereranyirizwagaho.

Zirikana ko hano tutavuga umutima utunganye burundu, ahubwo ni umutima utunganiye Imana. Dawidi ntiyahoraga iteka atunganye mu myitwarire ye. Nk’uko ubizi, yakoze icyaha cy’ubusambanyi. Nubwo Ibyanditswe bidashyigikira ubusambanyi, hano ntibivuga ibyo gutungana mu myitwarire; ahubwo, bivuga imyifatire y’umutima wa Dawidi ku Mana.

Mu Kuva 20:1–3 tuhasanga ikintu cya mbere gisabwa kugira ngo umuntu agire umutima utunganye imbere y’Imana. “Imana ivuga aya magambo yose iti: ‘Ndi Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y'uburetwa.’ Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.’” Kugira umutima utunganye imbere y’Imana bisobanura ko umuntu nta zindi mana afite imbere yayo. Ikibazo nyakuri kuri Dawidi, no kuri twe, ni iki: “Imana yawe ni nde?”

Iki kibazo cy’ifatizo kigira kiti: “Imana yawe ni nde?” cyongeye kugezwa kuri Isirayeli na Mose mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri, mbere gato y’uko binjira mu gihugu cy’isezerano. Igisubizo batanze kuri icyo kibazo ni cyo cyagennye iherezo ry’ubuzima bwabo. Nyuma yaho, igihe Umwuka Wera yamanukiraga Isirayeli ku gitambo cya Eliya ku Musozi wa Karumeli, icyo bari bakeneye kuvuga gusa ni: “Uwiteka ni we Mana” (1 Abami 18:39). Iyo ushoboye kuvuga utyo—washobora kugira ibibazo, gukora amakosa, cyangwa ndetse no gukora ibyaha—ariko uzasohoka uri mu ntsinzi.

Ibi bitugejeje ku kwisuzuma ku giti cyacu ku bijyanye n’iki kibazo cy’ifatizo. Tugomba kwibaza tuti: “Twabwirwa n’iki uwo Imana yacu ari we?” Mu Itangiriro 31, Yakobo avugana na Labani, yagize ati: “Wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi.” Ariko Imana ntiyamuretse itagize icyo ibikoraho. Yakomeje agira ati: “'Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha [atinya] itābanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite.” (umurongo wa 42). Itondere iyi mvugo—“Imana ya Aburahamu n’Iyo Isaka atinya.” Yakobo yakoresheje imvugo ngo “Iyo Isaka atinya” igihe yavugaga Imana ya Isaka. Mu ncamake rero, icyo utinya cyose ni cyo mana yawe!

Bamwe mu bantu bagira kanseri imana yabo. Batinya kanseri cyane ku buryo bayitinya kurusha uko batinya Imana. Mu buryo nk’ubwo, abantu bishora mu bupfumu, kuragura n’ubumaji, bajya mu bubata bukomeye bw’ubwoba bw’izo mbaraga za satani ku buryo zihinduka imana yabo. Ntabwo nshaka kugira ikindi ntinya uretse Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo! Niba umuntu atinya Imana by’ukuri, ni Yo Yonyine akwiriye gutinya mu buzima.

Gusobanura Gutinya Uwiteka

Mu gusobanura icyo gutinya Uwiteka ari cyo, ndashaka kubanza kugaragaza amoko ane y'ubwoba atavuga gutinya Uwiteka.

1. Ubwoba busanzwe

Mu bihe bimwe na bimwe, kugira ubwoba ni ibintu bisanzwe. Urugero, umuntu arimo atwara imodoka mu muhanda mugari maze ipine rigaturika. Imodoka igata umuhanda ikagwa mu muferege. Kugira ubwoba muri icyo gihe ni imyitwarire isanzwe. Si bwa bwoba bwo kubaha Uwiteka, ariko kandi si n'ikibi. Mu by'ukuri, ubu bwoko bw'ubwoba buraturinda. Ubwoba n'ububabare ni uburyo bubiri Imana yashyize mu muntu kugira ngo bimurinde. Iyo ushyize ikiganza cyawe mu mazi yatuye, ububabare wumva butuma ugikuramo vuba. Iyo hatabaho ububabare, ikiganza cyawe cyatwikwa n'ayo mazi. Bityo rero, hariho ububabare busanzwe n'ubwoba busanzwe, bikaba ari uburyo Imana yashyizeho bwo kuturinda.

2. Ubwoba bw’abadayimoni

Mu rwandiko rwa kabiri rwandikiwe Timoteyo 1:7 hagira hati: “Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubwoba.” Ikimenyetso cy’uwo mwuka kivugwa muri 1 Yohana 4:18 hagira hati: “Ubwoba buzana igihano [gutotezwa muri Bibiliya y’Icyongereza].” Dayimoni y’ubwoba iratoteza; ariko gutinya Uwiteka ntibizana gutotezwa.

3. Ubwoba bw’idini

Ubu bwoko bw’ubwoba ni ubwigishwa n’abantu. Yesaya 29:13 hagira hati: “Umwami aravuga ati ‘Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n'iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha [gutinya] banyubaha [bantinya] akaba ari itegeko ry'abantu bigishijwe.’” Nari mfite ubwo bwoba mu gihe cy’imyaka myinshi. Ni ubwoko bw’ubwoba buzwi na benshi muri twe bakuriye mu matorero. Ni ubwoba bwo gukora ikintu kinyuranyije n’imigenzo y’idini. Twatojwe kwizera ko hari imyifatire imwe n’imwe ikwiriye ku itorero, n’indi idakwiriye. Nk’urugero, mu myaka myinshi natekerezaga ko ari icyaha gukorora, cyangwa kuvugira hejuru, cyangwa kugaragaza ibyishimo ibyo ari byo byose mu rusengero!

Ikindi kiranga ubwoba bushingiye ku idini ni uko bushaka kugumishaho imiterere y’ibintu uko bisanzwe [status quo]. Yesu yacyashye abayobozi b’idini bo mu gihe cye kuko banze kwemera ibyo Imana yari irimo gukora hagati muri bo. Batinyaga impinduka mu myitwarire yabo zari guturuka kuri ibyo Imana yarimo ikora.

4. Gutinya abantu

Ubu bwoko bw’ubwoba buboneka mu Migani 29:25. “Gutinya abantu kugusha mu mutego, ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.” Zirikana iri tandukaniro: Niba utinya abantu, ntabwo uba wiringira Uwiteka; niba wiringira Uwiteka, ntukeneye gutinya abantu. “Gutinya abantu kugusha mu mutego.”

Kenshi, abakozi b'Imana baraza bakambwira bati, “Muvandimwe Prince, nabatijwe mu Mwuka Wera. Ndetse mfite n'impano z'Umwuka, ariko mu buryo runaka ndaboshye.” Nanjye nkabashubiza nti, “Ahari ni ugutinya abantu! Utinya icyo inama y’ubuyobozi bwawe izavuga; icyo sinode yawe izatekereza; icyo inama y’abakuru izakora; icyo abakristo bawe bazavuga.” Petero yaravuze ati, “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe n'Intumwa 5:29). Ahari amahitamo asobanutse neza agomba gukorwa hagati yo kumvira Imana n'abantu, umwanzuro wamaze gufatwa ku bwacu mu Ijambo ry'Imana. Nta kibazo na gito dufite. Kuri jye, mbona nibura mirongo itanu ku ijana by'ubwoko bw'Imana muri iki gihe badafite umudendezo usesuye kuko bakiboshywe no gutinya abantu.

Twabonye ko ubwoba busanzwe, ubwoba bw’abadayimoni, ubwoba bw’idini, no gutinya abantu ari amoko ane y’ubwoba atavuga gutinya (cyangwa kubaha) Uwiteka. Mu rwandiko rwanjye ruzakurikira, tuzasuzuma icyo kubaha Uwiteka ari cyo.

33
Sangira