Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 1)

Derek Prince
Published: 2008
Last Updated: September 2026
Read Time: 10
Mu gice cya mbere cy’uruhererekane rw’inyigisho rwitwa "Ibyiringiro muri Kristo", Derek asobanura ibyiringiro Abakristo bashobora kugira ku bijyanye n’ingingo y’urupfu. Derek atangira asobanura ibyiciro bitatu bikurikirana by’urupfu bigaragara mu Byanditswe Byera byose. Nyamara, Yesu yaje kutubohora binyuze mu rupfu rwe no kuzuka kwe. Akoresheje urugero rw’uruziga, Derek asobanura impongano ya Yesu. Asoza asobanura ibyerekeye izuka rya Yesu n’ibimenyetso by’amateka abihamya.
Ese hari ikintu muri wowe kikanga cyangwa kigahungabana iyo wumvise ijambo urupfu? Ese igitekerezo cya mbere ugira ni uguhita urekera aho gusoma? Niba ari uko bimeze, ibyo ni ikimenyetso simusiga ko wowe by’umwihariko ukwiye gufungurira umutima wawe ubu butumwa. Mu muco wacu w’iki gihe, hariho umuhate utavugwa wo gukuraho ikintu cyose cyatuma urupfu rugaragara nk’ikintu kibi cyangwa kibabaza. Ntitukivuga ijambo “irimbi,” ahubwo dukoresha amagambo nk’“ubusitani bwo kwibuka.” Kandi iyo umubiri w’umuntu wapfuye usezerwaho mbere yo gushyingurwa, hakorwa ibishoboka byose kugira ngo impinduka k’umubiri zatewe n’urupfu zitagaragara.
Ariko, ndacyemera ko ari ingenzi cyane ko tutiyemerera ubwacu kwibagirwa ukuri kumwe, gusobanutse, kudahinduka: urupfu rurahari kandi ntirushimishije. Rurababaza kandi ni urugome. Imyumvire iyo ari yo yose ku buzima idashobora kwemera uku kuri iba ibeshya kandi ihakana ibiriho. Filozofiya cyangwa idini iryo ariryo ryose ridafite igisubizo gikiza ku kuri kubi k’urupfu ntirishobora kumarira abantu icyo bakeneye. Igitandukanya ukwemera kwa Gikristo n’andi madini cyangwa filozofiya ni uko gufite igisubizo cyiza, cyageragejwe kandi cyizewe ku kibazo cy’urupfu.
Iyo ubuvuzi bugezweho buhuye n’ikibazo cy’umubiri, bushaka gutanga ibisobanuro bitatu: isuzumwa ry’indwara (diagnostic), ubusobanuro bw’uko uburwayi buzagenda n'amahirwe ahari yo gukira (prognostic), n’uburyo bwo gukiza indwara (remedy). Gusuzuma indwara bigaragaza icyateye ikibazo; ubusobanuro bw’uko uburwayi buzagenda n'amahirwe ahari yo gukira bisobanura uko indwara izakomeza kugenda imera mu mubiri; naho uburyo bwo gukiza indwara, ni wo gisubizo kuri iyo ndwara.
Iyo duhuye n’ikibazo cy’urupfu, Bibiliya iduha ibi byose uko ari bitatu. Isuzumwa ry’ikibazo rivugwa mu buryo bworoshye cyane mu Byanditswe Byera:
“ Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. ” (Abaroma 5:12)
Rero, urupfu rwinjizwe n’icyaha. Iyo hatabaho icyaha, ntihaba harabayeho urupfu. Ariko kuko abantu bose bakoze icyaha, urupfu ruza ku bantu bose.
Mu busobanuro bw’uko ikibazo kizagenda n'amahirwe yo gukira, Bibiliya igaragaza ko urupfu ruza mu byiciro bitatu bikurikirana. Icya mbere ni urupfu rwo mu buryo bw’umwuka. Imana yabwiye Adamu, ubwo yamuburiraga ku giti kimenyesha ikibi n’icyiza iti:
“Ariko igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” (Itangiriro 2:17)
Imana yabwiye Adamu iti: “Umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.” Uko dusobanukirwa urupfu, Adamu yabayeho indi myaka igera kuri 900 n’iyisumbuyeho. Ariko uwo munsi nyine yakoze icyaha, yahise atandukanywa na Yo, cyangwa agirwa umunyamahanga k’ubuzima bwo kubana n’Imana. Icyo gihe yahise apfa mu buryo bw’umwuka. Mu Befeso 2:1, Pawulo yibutsa Abakristo bo muri Efeso uko bari bameze mu buryo bw’umwuka mbere yo kumenya Kristo:
“Kandi mwe, yabahaye ubugingo, mwebwe mwari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu.”
Paulo ntiyavugaga urupfu rw’umubiri, ahubwo yavugaga urupfu rwo mu buryo bw’umwuka—gutandukana n’Imana. Ubwo umwuka w’umuntu wari umaze gutandukanywa n’Imana kubera icyaha, ubuzima bwe bw’umubiri bwari bumeze nka batiri itagishobora kongera gushyirwamo umuriro cyangwa gusharijwa. Bukomeza gukora igihe runaka, ariko amaherezo bugashiramo umuriro burundu.
Icyiciro cya kabiri ni urupfu rw’umubiri. Ibi ni byo twita “urupfu” nyir’izina—aho ubugingo butandukana n’umubiri. Hari ingaruka igaragara iba ku mubiri itewe n’ibyo. Umubiri utangira kubora. Ariko, ubugingo buguma uko bumeze.
Icyiciro cya gatatu ni icyo Bibiliya yita “urupfu rwa kabiri.” Iki ni ikintu kimenyekana gusa binyuze mu guhishurirwa n’Ibyanditswe Byera:
“Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy'ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.” (Ibyahishuwe 20:14–15)
Mu gihe dusuzuma iyi shusho, tubonamo ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere, urupfu rwa kabiri ni ugutandukanywa burundu, iteka ryose, kwirukanwa imbere y’Imana mu buryo budasubirwaho . K’urupfu rwa kabiri nta nzira yo gusubira inyuma ibaho. Icya kabiri, ntabwo ubwenge buba buhagaze cyangwa butagikora, kuko nta na rimwe ubwenge buhagarara gukora. Umuntu aguma afite ubwenge, haba muri ubu buzima ndetse na nyuma yabwo. Ntabwo twigera na rimwe tubasha guhunga ubwenge bwacu.
Umuti w’urupfu, nyine, ni Yesu— Uwo waje guhorera urupfu rwacu twatewe na Satani. Ibi yabikoze yemera kwishyiraho urupfu rwacu, akishyura igihano cyacu. Bityo, yadukijije ubwoba bw’urupfu.
Yohani 10 havuga ko Satani ari umujura waje kwiba. Ariko Yesu yaravuze ati: “Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” Bityo Yesu yadusubije umurage wacu. Mu mubano wacu na Yesu, duhinduka abashimwa kandi bakiranuka imbere y’Imana. Gucirwaho iteka birarangiye. Ubwoba burarangiye. Dushobora kuvuga hamwe n’intumwa Yohana tuti: “Kuko umwijima ushize, umucyo w'ukuri ukaba umaze kurasa.” (1 Yohana 2:8).
Yabigenje Ate?
Ibyahishuwe byose by’Ibyanditswe Byera byibanda ku mpongano—urupfu rwo kwitanga rwa Yesu ku musaraba, hamwe n’izuka rye ry’intsinzi. Guhongererwa kugarura umunyabyaha mu gutona ku Mana. Ni ukwiyunga no kungwa n’Imana byuzuye.
Ishusho isobanura neza umwanya wo guhongerwa mu butumwa bwose bw’Inkuru Nziza ni iyo ipine. Mu ipine risanzwe, habamo ibice bitatu: uruziga rwo hanze (rw’umupira w’umukara), insinga zihuza hagati (amareyo), n’inkingi yo hagati (iringi). Muri iyi shusho, uruziga rwo hanze rugaragaza uko Imana yatanze byose mu buryo bwuzuye kuri buri gice cyose cy’ubuzima bwacu bwose—mu by’umwuka, mu mubiri, no mu by’umutungo, haba muri iyi si no mu gihe cy’iteka ryose. Iyi mpano yuzuye Imana itanga binyuze mu Butumwa Bwiza imeze nk’umuzenguruko w’uruziga rwuzuye rw’ipine (umupira w’umukara). Byose birimo.
Insinga zishyigikira uruziga rwo hanze (amareyo) ni inzira Imana ikoresha iduha ibyo dukeneye. Agasinga kamwe ni ukubabarira, biduha amahoro; akandi ni ugukira, biduha ubuzima; akandi ni ukubohorwa, biduha umudendezo; akandi ni ukwezwa, biduha ukwera. Uko ni ko izo nsinga zishyigikira uruziga rwo hanze, ari rwo ibyo Imana iduha.
Umutima w’ipine (iringi) —aho byose bihurira—ni impongano. Amasinga y’ipine yishingikiriza kuri icyo cy’imbere. Kidahari, ayo masinga nta cyo yaba afite kiyafata. Kandi nanone, ni mu mutima waryo haturuka imbaraga zituma ipine ryikaraga. Ni ku mpongano byose bishingiye—aho imbaraga zo kubaho ubuzima bwa gikirisitu zituruka. Abaheburayo 2:9 habisobanura neza kurushaho:
“Ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y'abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n'icyubahiro nk'ikamba ku bw'umubabaro w'urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imana asogongerere abantu bose urupfu.”
Reba iyo nteruro ya nyuma: “Kugira ngo ku bw’ubuntu bw’Imana, asogongerere [Yesu] abantu bose urupfu.” Yasogongeye urupfu rwacu; yafashe umwanya wacu. Ibyari bidukwiriye niwe byajeho. Ibi byongera kuvugwa muri Yesaya 53:6:
“' Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.”
Ijambo ryasobanuwe nko “gukiranirwa” rifite n’igisobanuro cyo “kwigomeka.” Kwigomeka kw’abantu bose ku isi guhurijwe hamwe muri iyo nteruro. Buri wese muri twe yakurikiye inzira ye bwite. Ariko ubwo Yesu yari amanitswe k’umusaraba, kwigomeka kwacu kose kwashyizwe kuri We. Maze ubwo yari akihamanitswe, haje ibihano byose bibi byatewe no kwigomeka: indwara, kwangwa, ububabare, umubabaro ukabije, ndetse no kugera ku ndunduro ariyo rupfu. Ariko ntiyapfuye ku bw’ibyaha bye; yapfuye urupfu rwacu. Yasogongeye urupfu mu mwanya wacu.
Izuka
Igikorwa gikomeye kurusha ibindi byose mu mateka ni izuka rya Yesu Kristo. Ni ryo shingiro ry’ubutumwa bwiza bwa Gikristo. Nta zuka, nta butumwa bwa Gikristo buhari. Byose bishingiye ku rupfu no ku izuka rya Yesu Kristo.
Ubwo Butumwa Bwiza bwa Yesu Kristo bugizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi byabayeho mu mateka—ni ibintu byabayeho koko mu mateka y’abantu kandi byemejwe n’abahamya benshi b’abizerwa. Mu 1 Abakorinto 15:1–4, Pawulo yemeza ko ari umwe muri abo bahamya b’ukuri.
“Bene Data, ndabamenyesha ubutumwa bwiza nababwirije, ubwo mwakiriye mukabukomereramo kandi mugakizwa na bwo, niba mubukomeza nk'uko nabubabwirije, keretse mwaba mwizereye ubusa. Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk'uko byari byaranditswe na none.”
Paulo atubwira Ubutumwa Bwiza yamamazaga: Ubutumwa Bwiza bw’ingenzi umuntu akwiye kwizera kugira ngo akizwe. Ubutumwa, mbere na mbere, bushingiye k’uwo Kristo ariwe. Icya kabiri, bushingiye ku by’ingenzi bitatu byabayeho mu mateka bifitanye isano na Yesu Kristo: Yarapfuye, yarahambwe, hanyuma yarazutse ku munsi wa gatatu.
Andika ibyo bintu ku mutima wawe. Pawulo aravuga ati: “Ibi nibyo bintu mwakijijwe nabyo— keretse niba mwarizereye ubusa.” Pawulo asobanura ko niba igihe icyo ari cyo cyose batandukira kuri ibi bintu shingiro bakajya mu bitekerezo by’idini, inzozi zidafite ishingiro, cyangwa mu byiyumvo by’ibyo banyuzemo, ubwo baba barizereye ubusa. Ibyo ni ko bimeze no kuri wowe no kuri njye.
Paulo atanga ibyemeza bibiri byemeza ibi byabaye mu mateka. Icya mbere, byemejwe n’inyandiko z’ubuhanuzi zo mu Isezerano rya Kera. Icya kabiri, byemejwe n’ubuhamya bw’abahamya benshi bo kwizerwa.
Icyemeza nyamukuru cy’ibi bintu ni Ibyanditswe by’ubuhanuzi byo mu Isezerano rya Kera. Isezerano Rishya rigaragaza kenshi ko Ibyanditswe by’ubuhanuzi byo mu Isezerano rya Kera byagombaga gusohora— konta na kimwe muri byo cyari kutabaho. Iyi nsanganyamatsiko igaragara hose mu Isezerano Rishya—mu buzima bwa Yesu ubwe, ndetse no mu bikorwa byakurikiyeho by’intumwa ze n’itorero rya mbere.
Si uko kuzuka kwari kwaravuzwe mu Isezerano rya Kera gusa, ahubwo na Yesu ubwe yahanuye kuzuka kwe mu buryo busesuye, kuko yari asanzwe azi neza ibyanditswe by’abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera.
Inkomoko ya kabiri ibyemeza ni ubuhamya bw’abahamya benshi bizewe babonye Yesu kandi bagirana na We ubusabane nyuma yo kuzuka kwe mu bapfuye.
Dufite rero ibintu bitatu by’ukuri: Kristo yarapfuye. Yarahambwe. Yarazutse. Kandi dufite ibimenyetso bibiri byemeza ibyo: Ibyanditswe by’ubuhanuzi byo mu Isezerano rya Kera n’ubuhamya bw’abahamya benshi bizewe.
Reka nongereho ibintu bitanu by’ingenzi bifitanye isano n’izuka, bigaragaza ko ari ukuri koko:
- Byemejwe n’abahamya benshi bizewe kurusha abagakenewe kugira ngo ukuri kwemerwe mu mategeko.
- Byateye impinduka ikomeye kandi idashobora guhindurwa muri abo bari abahamya, impinduka utabona ikindi usobanuza uretse ibyo byabayeho.
- Gushikama ku buhamya bwabo byatumye benshi muri aba bahamya batakaza ubuzima bwabo. Nta kintu gifatika bari bafite cyo kungukira muri ibyo.
- Ibyo byazanye impinduka ikomeye mu mateka y’abantu. Amateka ntazigera aguma uko yari ameze mbere, kandi nta bindi bisobanuro bihagije byasimbura impamvu y’iyo mpinduka uretse iryo zuka.
- Kristo wazutse yakomeje kwiyerekana ku giti cye ko ari muzima ku bantu babarirwa muri za miliyoni—nanjye arimo.
Ijoro rimwe mu mwaka wa 1941, ubwo nari umusirikare mu ngabo z’u Bwongereza, nahishuriwe Yesu mu buryo butaziguye kandi bwihariye. Sinari umuntu ujya mu by’idini. Sinari umuntu washakaga ikintu kidasanzwe, cyangwa gihambaye, cyangwa kitari mu murongo. Nta kidasanzwe cyari kiri mu mitekerereze yanjye icyo gihe. Ariko Yesu yaranyihishuriye mu buryo bw’ukuri kandi bwihariye, ku buryo kuva uwo munsi kugeza ubu, ntigeze na rimwe nshidikanya ko ari muzima. Igitambo cye ku musaraba—n’izuka rye ryakurikiyeho—byampaye umuti w’urupfu. Kandi nawe bishobora kukubera gutyo.

Gukuramo Ubuntu
Iyi baruwa yo Kwigisha iraboneka gukuramo, gucapa no kugabana kugirango ukoreshe umuntu cyangwa itorero.
Kuramo PDFKode: TL-L062-100-KIN




