Logo
Logo
Kwiga
IbitaboInyigisho za BibiliyaIbikoresho
Ibikorwa bigera ku bantuIbyerekeye
Rwanda Flag Icon

Ibikubiyemo

  • Ahabanza
  • Kwiga +
    • Ibikorwa bigera ku bantu
    • Ibyerekeye +
      • Gira uruhare +
        • Uko watugeraho +

            Akira igitabo k'ubuntu

            Tangirana icyegeranyo cyawe cy'ibyanditswe na Derek Prince igitabo cyo kuri murandasi (eBook) cy'ubuntu cyitwa Kuva mu Muvumo Ujya mu Mugisha niba wiyandikishije kwakira akanyamakuru kacu.

            Inyigisho za Bibiliya k'ubuntu
            Logo
            Logo
            AhabanzaKwigaIbikorwa bigera ku bantuIbyerekeyeTanga Inkunga

            Uburenganzira bw'umwanditsi © 2026 Derek Prince Ministries. Uburenganzira bwose burabuzanyijwe

            Uko watugerahoKugira ibangaUburenganzira bw'umwanditsiImpushyaIkarita y'urubuga
            Ibyo Imana Yaduteganyirije Kugira ngo Tube Abera | Derek Prince Ministries

            Ibikoresho bigenda

            Inyigisho zizwi cyane zigira ingaruka muri iki gihe

            Umutima Utunganiye Imana
            Umutima Utunganye Imbere y'Imana - Igice cya 1
            *Listen*Read

            Indimi Ziboneka

            Umutima Utunganye Imbere y'Imana - Igice cya 1

            Ibaruwa y’Uburezi

            Muri iyi baruwa, Derek akoresha ingero za Aburahamu na Yobu kugirango yerekane uburyo bafite imitima itunganye imbere yI...

            Kwera
            Ibyo Imana Yaduteganyirije Kugira ngo Tube Abera
            Urufatiro rwo Kwizera
            Ukwizera mu Bikorwa
            *Read

            Indimi Ziboneka

            Ibyo Imana Yaduteganyirije Kugira ngo Tube Abera

            Ibaruwa y’Uburezi

            Isezerano ry'Imana rituma abizera bakura mu butagatifu, bagasangira kamere y'Imana, kandi bakarenga ruswa y'isi.

            Hope In Christ
            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 2)
            *Read

            Indimi Ziboneka

            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 2)

            Ibaruwa y’Uburezi

            Muri iyi baruwa, Derek asobanura akamaro k'izuka rya Yesu kandi akaduha intambwe enye zo guhangana n'urupfu.

            Kwera
            Uko Kwera Bikora
            Umwuka Wera
            Urufatiro rwo Kwizera
            *Read

            Indimi Ziboneka

            Uko Kwera Bikora

            Ibaruwa y’Uburezi

            Umwuka Wera araguhitamo kuva uvutse. Menya uko Imana ikuyobora gufata umwanzuro uhindura ubuzima ku musaraba.

            Hope In Christ
            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 1)
            *Read

            Indimi Ziboneka

            Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 1)

            Ibaruwa y’Uburezi

            Muri uru rwandiko, Derek asangiza uburyo dushobora kugira ibyiringiro mu bijyanye n'urupfu, binyuze mu rupfu n'izuka rya...

            Ibikoresho byihariye

            Ibikoresho bishya bigaragara buri munsi

            Ahabanza
            Ibikoresho
            Kwera
            Ibyo Imana Yaduteganyirije Kugira ngo Tube Abera

            Ibyo Imana Yaduteganyirije Kugira ngo Tube Abera

            Derek Prince

            Derek Prince

            6
            Sangira
            Ikinyarwanda

            Indimi Ziboneka

            Tanga Ubuhamya

            Gutanga

            Tanga

            Published: 2026

            Last Updated: August 2026

            Read Time: 7

            Urufatiro rwo Kwizera
            Ukwizera mu Bikorwa

            Ukizera ntabwo byari bigenewe guhagarara gusa, ahubwo ni urugendo rwa buri munsi rwo gukura mu buntu bw'Imana. Muri iyi Baruwa y'Uburezi, Derek Prince agaragaza uko kwiyitirira amasezerano y'Imana no kumenya Yesu by'ukuri biguha byose ukeneye kugira ngo ubone kamere ye yera.

            Mu Ibaruwa yacu yigisha iheruka, twibanze ku ruhare n’igihe cy’Umwuka Wera mu kudutandukanya kugira ngo tugendere mu mugambi w’Imana wera yaduteguriye. Mu gice cya gatatu cy’uru ruhererekene ku Kwera, (cyakuwe mu gitabo cya Derek Prince ‘Set Apart for God’ [“Uwatoranyirijwe Imana” tugenekereje mu Kinyarwanda]), tubona uko Imana yateganyije ko dushobora gufatanya na Yo mu wo iriyo wuzuye—ari byo kwera kwayo. Uko kuri ni ryo shingiro ry’iyi baruwa, kandi ni ingenzi cyane ko tugukomeza.

            Ubuzima bwa Gikristo Si Ubuzima Budahinduka

            “Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu . . . .” (2 Petero 1:2)

            Reka twongere tubyiteho: ubuzima bwa gikristo si ibintu bihagarara aho umuntu agera mu gakiza maze akiyicarira aho gusa. Ubuzima bwa gikristo ni ubuzima bwo gukura, kongera, no kwiyungura mu bwinshi. Mu by’ukuri, niba nta gukura, kongera, cyangwa kwiyungura mu bwinshi biri mu buzima bwawe bwo mu mwuka, nibaza niba koko uri mu gukizwa.

            Nta kintu na kimwe Imana yaremye kiguma uko kiri gusa- kitanyeganyega, kidahinduka. Biragaragara ko uwizera Kristo ari we wo hejuru mu byo Imana yaremye byose. Niba hari aho gukura, kwiyongera no gutera imbere bigomba kugaragara, hagombye kuba mu buzima bw’umukristo. Ibi ni byo Petero yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati, “Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe...” Uwo mugisha w’ubuntu n’amahoro bitangwa n’Imana ukomeza kwiyongera iteka.

            Kumenya Imana na Yesu

            Hanyuma, Petero yaravuze ati: “. . . mubiheshwa no kumenya Imana no kumenya Yesu Umwami wacu” (2 Petero 1:2). Byose bibarizwa mu kumenya Imana no kumenya Yesu Kristo. Ahandi, Yesu yavuze ko kumenya Imana y’ukuri ari byo bugingo buhoraho (reba Yohana 17:3). Nigeze kubigarukaho mbere, ko ku bijyanye no kwera, umuntu adashobora gusobanukirwa icyo kwera ari cyo ataratangira kumenya Imana. Ibyo tuvuga hano byose bishingiye ku kumenya Imana na Yesu Kristo mu buryo butaziguye kandi bwihariye.

            Tubonamo uko kumenya Imana bigira ingaruka mu mibereho yacu muri 2 Petero 1:3–4:

            “kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.”

            Ukuri Kune ku Bijyanye n'Ibyo Imana Itanga

            Hariho interuro enye muri iki gice cyavuzwe haruguru zifite akamaro gakomeye cyane. Ebyiri muri zo ziri mu murongo wa 3, izindi ebyiri zikaba ziri mu murongo wa 4.

            1. Ibyo dukeneye byose byamaze gutangwa binyuze mu bubasha bw’Imana.

            Itangiriro rya mbere ni iri ngo: “Imbaraga z’Imana zatugabiye byose bikenewe ku buzima no ku kubaha Imana…” (2 Petero 1:3). Mbere na mbere itondere igihe ijambo ritondaguwemo. Igihe ijambo ritondaguwemo gisobanura uko inshinga igaragaza igihe igikorwa cyabereye imeze. Si uko Imana izaduha, ahubwo ni uko yamaze kuduha. Imana yamaze kuduha byose tuzakenera muri ubu buzima no mu buzima buzaza. Ku bw’igihe no ku bw’iteka ryose, Imana yatanze ibikenewe byose kandi byuzuye binyuze mu mbaraga zayo. Ni ingenzi cyane ko dushyikira uku kuri.

            2. Ibitugenerwa bitugeraho tubiheshejwe no kwemera Kristo.

            Igice cya kabiri cya 2 Petero 1:3 kiravuga kiti: “. . . tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe [Yesu Kristo] n'ingeso ze nziza . . .”. Aho Bibiliya y’Icyongereza ya King James ivuga ngo “kumenya,” ijambo rikoreshwa mu Kigiriki cy’umwimerere risobanura “kwemera.” Mu yandi magambo, ubushobozi bwacu bwo gutera imbere mu bintu by’Imana bushingira ku rugero twemera Yesu Kristo.

            Reka mvuge hano ko itorero ritagirwa umwe no kuganira ku myizerere. Ahubwo, amateka yerekana ko uko tuganira ku myizerere ari ko turushaho gucikamo ibice. Itorero rigirwa umwe no kwemera Yesu Kristo. Pawulo yaravuze ati: “'kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana” (Abefeso 4:13). Nanone, ijambo ry’Ikigiriki risobanura “kumenya” risobanura “kwemera.” Mu yandi magambo, tugenda twinjira mu bumwe bwo kwizera uko tugenda twemera Umwami Yesu Kristo.

            Mu buryo bweruye, buri gice cy’inyigisho nyakuri za Gikristo ni igice cya Yesu Kristo n’umurimo we. Ubona agakiza mu kwemera Yesu nk’Umukiza. Ubonera gukira mu kwemera Yesu nk’Umukiza w’indwara. Ubonera kubatizwa mu Mwuka Wera mu kwemera Yesu nk’Ubatiza. Ubonera kubohorwa mu kwemera Yesu nk’Ubohora. Iterambere mu buzima bwa Gikristo no kubana mu bumwe hagati y’abizera ntibigerwaho no gutandukanya imyigishirize no kujya impaka kuri zo, ahubwo biterwa no kwemera uwo Umwami Yesu Kristo ari we. Uko tumwemera byuzuye, ni ko turushaho kuba umwe muri We kandi ninako dutera imbere mu buzima bwacu bwo mu mwuka. Igice cya kabiri cya 2 Petero 1:3 rero, gihamya ukuri ko twinjira mu byo Imana yaduteganyirije binyuze mu kwemera Yesu Kristo.

            3. Ibitugenerwa biri mu masezerano y’Imana.

            2 Petero 1:4 hatubwira uburyo nyabwo twinjiramo ibyo Imana yaduteganyirije. Igice cya mbere cy’uyu murongo kiragira kiti: “...Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane”. Ibyo Imana itugenera biri mu masezerano yayo. Uku ni ukuri gukomeye cyane tugomba gusobanukirwa.

            Ibikenewe byose by’abizera bose biri mu masezerano y’Imana. Nakoze interuro ngufi nshaka ko usoma n’ijwi riranguruye. Banza uyisomere mu mutima wawe, hanyuma uyivuge n’ijwi riranguruye, kuko ari bwo uzayibuka neza: “Ibyo tugenerwa biri mu masezerano.”

            Byature nanone, kugira ngo uzabyibuke: “Ibyo tugenewe biri mu masezerano.”

            4. Iyo amasezerano y’Imana tuyagira ayacu, duhabwa kuri kamere Ye kandi tukarokoka kwangirika kw’isi.

            Reka noneho turebe igice cya nyuma cya 2 Petero 1:4, aho havugwa neza ibibaho iyo amasezerano y’Imana tuyagize ayacu. Ushobora kubifata nk’ikivamo kimwe cyangwa bibiri; ibyo ntacyo bitwaye. Ariko ikivamo cya mbere cyo kwakira amasezerano Petero yavuzemo ni uko “bibatera gufatanya na kamere y'Imana …”. Ni ukuvuga ko utangira kwakira kuri kamere nyirizina y’Imana ubwayo.

            Hanyuma, ku musozo w’umurongo wa 4, Petero yaravuze ati: “. .. mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza”. Uko twakira kamere y’Imana cyane, ni ko turushaho gucika ku kwangirika kwa kamere ya kera ya Adamu, cyangwa kamere yaguye.

            Reka twemere uku kuri: kwangirika kw’icyaha na kamere y’Imana ntibishobora kubana. Aho kwangirika kw’icyaha kuganje, nta kintu na kimwe cya kamere y’Imana gihari. Aho kamere y’Imana iganje, nta kwangirika kw’icyaha gushobora kuhaba. Bityo rero, ku rugero twakiraho kamere y’Imana, ni nako turushaho gukira kwangirika kw’icyaha twarazwe na Adamu.

            Kwigira Imbere n’Imana

            Bishobora gusa n’ibitumvikana ko twaba abasangira n’Imana ukwera kwayo. Ariko tubifashijwemo n’Imana kandi dufite ukwizera gukora, birashoboka. Ese wifuza kwiyemeza uyu munsi kugera kuri iyi ntego—ukabikora usaba Umwami ko agufasha muri uru rugendo?

            *Prayer Response

            Mwami wanjye, umutima wanjye wifuza kuba uwera nk’uko nawe uri uwera. Nkeneye ubufasha bwawe kugira ngo mbigereho. Ndakwinginze, Mwami, mfasha ubwo nshyira umutima wanjye ku kwakira ibyo wanteganyirije kugira ngo ungire uwera. Ndatura ko: “Ibyo utugenera biri mu masezerano yawe,” kandi mbyinjiyemo ubu mu kwizera mu izina rya Yesu Kristo. Amena.

            Nasenze
            6
            Sangira
            Expand Content
            Ad Image

            Gukuramo Ubuntu

            Iyi baruwa yo Kwigisha iraboneka gukuramo, gucapa no kugabana kugirango ukoreshe umuntu cyangwa itorero.

            Kuramo PDF

            Kode: TL-L170-100-KIN

            Impano
            Tanga
            Ohereza Ibitekerezo