Ibyiringiro muri Kristo (Igice cya 2)

Derek Prince
Published: 2008
Last Updated: September 2026
Read Time: 11
Muri uru rwandiko, Derek akomeje igice cya kabiri cy’urukurikirane rw’inyigisho rufite umutwe ugira uti “Icyiringiro muri Kristo”. Atangira asobanura impamvu abantu banga kwemera izuka rya Yesu, nubwo hariho ibimenyetso bifatika by’amateka ribishingiyeho. Arasobanura impamvu izuka ryari rifite ishingiro kandi ari ngombwa mu buryo bw’Imana. Hanyuma agaragaza intambwe enye zo guhangana n’urupfu ufite icyizere n’amahoro.
Ibyahishuwe byose mu Byanditswe Byera nk’Ijambo ry’Imana bishingira ku mpongano—urupfu rwo kwitanga rwa Yesu ku musaraba n’izuka rye ry’intsinzi. Impongano isubiza umunyabyaha mu butoni bw’Imana. Ni ukwiyunga no guhuzwa n’Imana byuzuye. Bityo rero igikorwa gikomeye kurusha ibindi byose mu mateka ni izuka rya Yesu Kristo. Ni ryo shingiro ry’ubutumwa bwiza bwa Gikristo. Kandi koko, nta kuzuka, nta butumwa bwa Gikristo buhari. Byose bishingira ku rupfu no ku izuka rya Yesu Kristo.
Ibintu by’ingenzi bigize Ubutumwa Bwiza bigaragazwa mu bintu bitatu by’amateka byoroshye—ibintu byabayeho koko mu mateka y’abantu kandi byemejwe n’abahamya benshi b’abizerwa: Yarapfuye, arahambwa, hanyuma ku munsi wa gatatu arazuka.
Hariho uburyo butatu Ubukristo—bishingiye kuri ibi bimenyetso—butandukaniyeho n’andi madini yose akomeye . Uburyo bwa mbere ni uko Ubukristo bwose bushingiye k’umuntu umwe: Yesu w’i Nazareti. Si uko gusa ari We watugejejeho ukuri k’Ubutumwa Bwiza, ahubwo ni mu buzima Bwe, mu rupfu rwe no kuzuka kwe Ubutumwa Bwiza bwose bushingiye. Ntushobora gukuramo Yesu ngo ugire Ubutumwa Bwiza. Ntushobora gukuramo Yesu ngo ugire Isezerano Rishya. Ibyo si ko bimeze ku yandi madini.
Ikintu cya kabiri gitandukanye n’ibindi kigaragaza Ubukristo ni uko bufite imizi mu mateka. Si ikintu umuntu ku giti cye yihitiyemo cyangwa igitekerezo gusa. Bushingiye neza mu mateka y’abantu. Niba ibintu byabayeho bushingiyeho ari ukuri, ubwo n’Ubukristo ni ukuri. Ariko niba atari ukuri, Ubukristo na bwo si ukuri. Nta kindi kiri hagati aho. Ni ukwishingikiriza byuzuye ku byabaye mu mateka.
Icya gatatu, Ubukristo buvuga ko busuzumirwa mu bibaho mu buzima bwite bw’abemera - kandi bagashingira ubuzima bwabo kuri - ibi bintu bitatu by’ingenzi: urupfu rwa Kristo, guhambwa kwe, no kuzuka kwe. Kwizera Yesu no kwizera ibi bimwerekeyeho bizazana impinduka idasanzwe mu buzima bwa buri wese wizera.
Impamvu Abantu Bamwanga
Nubwo izuka rya Yesu ari ukuri ko mu mateka, haracyari benshi banga kuryemera. Ntekereza ko hari impamvu ebyiri z’ingenzi zibitera: iya mbere ni iy’imitekerereze, iya kabiri ni iy’umwuka.
Mu mitekerereze y’abantu, benshi ntibifuza kwemera ko bishoboka ko Imana ubwayo ishobora kwivanga mu buzima bw’abantu mu buryo butaziguye kandi bw’igitangaza.
Barakazwa n’igitekerezo cy’uko Imana ishobora guhindura ibyo bafata nk’ibintu bidahinduka by’uko ibintu bigenda. Nyamara, nta mpamvu n’imwe ifite ishingiro cyangwa ishingiye ku bya siyansi ishyigikira iyo myumvire.
Impamvu ya kabiri ituma abantu banga izuka rya Yesu ni iy’umwuka. Mu 2 Abakorinto 4:4, Pawulo aravuga ati:
“'Ari bo batizera, abo imana y'iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w'ubutumwa bw'ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y'Imana utabatambikira.”
“Imana y’iki gihe” ni rimwe mu mazina menshi Satani yitwa. Ni utwara ubuzima, ariko Yesu ni utanga ubuzima. Ku musaraba, Yesu yahanganye na Satani aramutsinda. Umurimo wakozwe ku musaraba ushyiraho iherezo ku mbaraga za Satani zo gutegeka ikiremwa-muntu no kucyangiza akoresheje ubushake bwe bubi n’imibabaro idashira ateza—mu marangamutima, ku mubiri, no mu buryo bw’umwuka.
Kubwo ibyo rero, Satani ubu afite intego imwe y’ingenzi iruta izindi: gukumira abagabo n’abagore ngo batamenya ukuri ku byabaye igihe Yesu yapfaga kandi akazuka mu bapfuye.
Birumvikana kandi Birakenewe
“Mu maso y’Imana, izuka rya Yesu ryari rifite ishingiro kandi ryari ngombwa. Ryari uburyo Imana yemeje ko Umwana wayo yari yumviye kandi ari intungane. Pawulo abivuga mu Abaroma 1:1–4:
“Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw'Imana, ubwo yasezeranije kera mu kanwa k'abahanuzi bayo mu byanditswe byera, buvuga iby'Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu.”
Mu mubiri, Yesu yari urubyaro rwa Dawidi, ariko muri kamere ye y’iteka yari Umwana w’Imana, yamwemeje atyo ubwo yamuzuraga mu bapfuye. Izuka ni ryo guhamya gukomeye kw’Imana k’Umwana wayo.
Mbere y’aho, Kristo yari yajyanywe imbere y’inkiko ebyiri z’abantu—ubwa mbere, urukiko rw’idini rw’inama y’Abayahudi, hanyuma urukiko rusanzwe rw’umutware w’Abaroma, Pontiyo Pilato. Izi nkiko zombi zari zanze ibyo Yesu yavugaga ko ari Umwana w’Imana, kandi zamukatiye urwo gupfa. Byongeye kandi, izi nkiko zombi zifatanyije mu gushaka kubuza ko imva ya Yesu yafungurwa. Kugira ngo babigereho, inama y’Abayahudi yashyizeho ikimenyetso cyabo cyihariye, naho umutware w’Abaroma atanga abasirikare bafite intwaro bo kuharinda.
Ariko ku munsi wa gatatu, Imana yabijemo. Ikimenyetso cyari cyashyizwe ku mva cyaramenetse, abarinzi bitwaje intwaro bagwa ibinya, maze Yesu asohoka mu mva. Mu gukora ibi Imana yahinduye ibyemezo by’inama y’Abayuda n’umutware w’Abaroma, maze igaragaza ku mugaragaro ko Kristo ari Umwana w’Imana utigeze akora icyaha.
Noneho se, tugomba gusubiza kubyitwaramo? Matayo 28:8–9 hasobanura uko abagore babonye izuka bwa mbere bayitwayemo:
“Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n'ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be. Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira.”
Ni iki twakora tumenye uwo ari we n’ibyo yakoze? Nta gisubizo cyumvikana kitari ugukora nk’uko ba bagore babigenje: kugwa ku birenge bye no kumuramya.
Ni Gute Wahangana n’Urupfu
Ahazaza hacu hashingira ku mubano wacu bwite na Yesu Kristo. Ku rundi ruhande, kutizera na ko kuzatuzanira rwose gucirwa urubanza no kwangwa n’Imana. Niba ushaka guhura n’urupfu ufite amahoro, icyizere n’umutuzo udashidikanya, hari intambwe enye z’ingenzi ugomba gutera.
Byakire uko biri
Akira ukuri ko uzapfa. Buri wese muri twe azapfa. Kenshi ntangarira ukuntu ari abantu bake biteguye urupfu. Abantu bashobora kubaho bazi neza ko bazapfa, ariko ntibagire icyo bakora ngo bitegure neza icyo kintu kidashidikanywaho ko kizaba. Si ikintu kibi kwemera ko uzapfa; ni ukureba ibintu uko biri. Ahubwo, ni ukwibeshya gukomeye kubaho ubuzima bwawe utiteguye ku kintu kizaza byanze bikunze.
Tekereza ibyo Pawulo avuga kuri we ubwe mu Abafilipi 1:21: “Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu.” Ntiyari afite ubwoba bwo gupfa. Yari yarahuye n’ukuri kw’icyaha, urubanza, n’ibyo Imana isaba mu buzima bwe, kandi kubera ko yari yaremeye kwemeranya n’ukuri kwabyo no kwemeranya n’ukuri kw’ikibazo cy’urupfu, yari yarageze mu mubano n’Imana utarimo ubwoba na buke. Icyo yasigaranye gusa cyari icyifuzo gikomeye cyo gukizwa ububata bw’ubu buzima bw’umubiri no kwinjira mu bwuzure bwo kubaho kw’Imana.
Buri wese uzakora nk’uko Pawulo yakoze ashobora kugira ituze n’icyizere nk’icye. Egera Imana binyuze kuri Yesu Kristo ku buryo nta gucirwa ho iteka kugihari, nta bwoba cyangwa gushidikanya bisigaye.
Emera ibyo Imana Itanga
Kwemera ukuri k’urupfu bitugeza ku ntambwe ya kabiri: kwemera impano y’Imana y’imbabazi, amahoro, n’ubuzima bw’iteka. Maze ukabasha kuvuga nka Pawulo uti: “Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo” (Abaroma 5:1).
Kugira ngo dutsindishirizwe, tugomba gushyira ukwizera kwacu mu rupfu rwo kwitanga rwa Yesu, twemera ko yikoreye igihano cy’ibyaha byacu.
“Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite. Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.” (1 Yohana 5:11–13)
Imana yahaye abantu bose ubuhamya ko yaduhaye impano y’ubuzima buhoraho. Ubu buzima buboneka mu Mwana wayo. Nitwakira Yesu Kristo, muri We tuba twakiriye ubuzima bw’iteka. Itegereze neza bivugwa mu ndagiha [gihe cy’ubu]. Si ikintu kizabaho nyuma yo gupfa, ahubwo ni ikintu kibaho ubu. Nubyihorera kugera nyuma yo gupfa, uzaba wakererewe cyane.
Itegereze ko ku murongo wa 13 Yohana avuga ati:
“'Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.”
Si uko twizera gusa , ahubwo binyuze mu kwizera dushobora no kumenya. Intego ya nyuma yo kwizera ni ukumenya, kandi natwe abizera uko Imana idusaba kwizera Yesu Kristo, tuzi neza ko dufite ubuzima bw’iteka.
Iyegurire gukorera Kristo
Tugomba kwiyegurira Kristo ku buryo ibyo dukora biba byiza kandi bikemerwa n’Imana. Muri urwo rwego, tugomba kwisuzuma mu bice bitatu: impamvu zituyobora gukora, kumvira, n’imbaraga.
Ni iki gituma dukora ibyo dukora? Ese turashaka kugera ku byifuzo byacu bwite, kwinezeza, cyangwa kwishimisha ubwacu? Cyangwa se, koko dushishikajwe no gushaka icyubahiro cy’Imana? Umunsi umwe, Imana izagerageza impamvu z’ibyo dukora.
Icya kabiri, ese turakorera Imana mu buryo bwayo, cyangwa mu buryo bwacu? Ese twumvira ibyo Ijambo ry’Imana rivuga neza n’ibyo ridusaba, cyangwa turi kugerageza kwihangira idini rishya ryacu ryadushimisha kurusha ibyo Ibyanditswe Byera bisaba? Tuzageragezwa ku kibazo cyo kumvira.
Icya gatatu, ese dukorera Imana mu mbaraga zacu cyangwa mu mbaraga zayo? Ese twemereye Umwuka Wera kwinjira no gufata ubuyobozi bwacu bwose, akadushishikaza kandi akadutera imbaraga? Ese dukorera Imana mu buryo bwemewe nayo?
Reka Imana ikuvane mu bintu by’igihe gito
Iyi ntambwe ya kane iragoye kurusha izindi, ariko nubwo bimeze bityo ni ingenzi cyane. Ndashaka kuyitangirisha imwe mu mirongo nkunda cyane, ari yo Yesaya 40:6–8:
“Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.” Maze habaho ubaza ati “Ndarangururira iki?” “Abantu bose bameze nk'ubwatsi, n'ubwiza bwabo bwose bumeze nk'uburabyo bwo ku gasozi. Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka kuko umwuka w'Uwiteka ubuhushyeho. Ni ukuri abantu ni nk'ubwatsi. Ubwatsi buraraba uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry'Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”
Mbega ishusho igaragara neza! Tuzengurutswe n’ibintu bifite ubwiza, n’abantu dukunda. Hari byinshi byo gukunda no gushimira, nyamara ibyo tubona byose ni nk’ubwatsi—natwe ubwacu turimo. Bukura bugatohagira mu gitondo, ariko bugashiraho nimugoroba.
Imana itanga ubwiza mu isi y’igihe gito, hanyuma igatuma bwuma. Kuki? Ni uko ishaka ko tumenya ibyo ubwiza.
Imana ishaka ko tumenya ubwiza ishobora kurema, ariko ntishaka na rimwe ko twiyumva nk’abaturage ba burundu muri iyi si. Bityo rero izamura muri twe kumenya ibyo igikundiro, kwishimira ubwiza buri mu biri byiza byose, hanyuma igatuma iby’igikundiro by’iyi si bidahoraho byuma. Ibi ibikora kugira ngo imitima yacu tuyerekeze ku by’igikundiro kirenze icyo muri iyi si, tuyerekeze ku bizaza.
Mu 1 Abakorinto 15:19, Pawulo aravuga ati:
“Niba muri ubu bugingo Kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose.”
Ese ukwizera kwawe muri Kristo kugera no mu gihe cy’iteka ryose? Niba atari ko bimeze, imyemerere yawe ni inzozi zidafite agaciro. Niba ibyiringiro byacu muri Kristo ari ukuri, ntibirangirira muri ubu buzima. Birushaho kuba byiza, kuzura umucyo wiyongeranya kurushaho kugera mu gihe cy’iteka.

Gukuramo Ubuntu
Iyi baruwa yo Kwigisha iraboneka gukuramo, gucapa no kugabana kugirango ukoreshe umuntu cyangwa itorero.
Kuramo PDFKode: TL-L063-100-KIN







