Mu rwandiko rwanjye ruheruka, twabonye ko ubwoba busanzwe, ubwoba bw’abadayimoni, ubwoba bushingiye ku madini, no gutinya abantu ari amoko ane y’ubwoba atari ugutinya cyangwa kubaha Uwiteka. Tugiye noneho kurebera hamwe icyo gutinya (cyangwa kubaha) Uwiteka ari cyo. Bishobora gusobanurwa mu buryo bwinshi, kandi turareba bumwe mu busobanuro butangwa mu Byanditswe Byera. Mu ncamake ariko, twavuga ko gutinya Uwiteka ari ukugira Uwiteka Imana yawe. Ni umutima wo kubaha cyane, kwiyegurira Imana mu buryo bwuzuye no kuyigandukira.

Mu gitabo cya Zaburi n’icy’Imigani, tuhasanga ibice bibiri bivuga gutinya (kubaha) Uwiteka. Zaburi 34:12 hagira hati:

“Bana bato nimuze munyumve, Ndabigisha kūbaha Uwiteka.”

Zirikana ko gutinya Uwiteka ari ikintu kigomba kwigishwa. Nizera ko ari Umwuka Wera uvugira muri iyi zaburi agira ati: “Reka nkwigishe kubaha Uwiteka.” Imigani 1:28–29 hagira hati:

“Ni bwo bazantakambira nkabihorera, Bazanshakana umwete ntibazambona. Kuko banze kumenya, Kandi ntibahisemo kūbaha Uwiteka.”

Ndifuza kubasobanurira neza ko mugomba guhitamo gutinya Uwiteka mu mibereho yanyu. Nimutabikora, hazagera igihe muzasenga Imana ntibumve; igihe muzayishaka ariko ntimuyibone.

Reka noneho turebe imirongo imwe n'imwe itubwira icyo gutinya Uwiteka bizakora. Imigani 1:7, 9:10, 15:33; Zaburi 111:10 na Yobu 28:28, yose ihuza gutinya (kubaha) Uwiteka n’ubwenge ndetse n’ubumenyi. “Dore, kubaha Uwiteka ni bwo bwenge; kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka” (Yobu 28:28). Kubaha Uwiteka bituma tugira ubwenge.

Zaburi 19:9 ivuga iti: “'Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose.” Gutinya Uwiteka ntibizigera bikurwaho; bihoraho iteka ryose. Ni byiza kandi bizatuma uhora wejejwe.

“Kūbaha Uwiteka gutera kurama, Ariko imyaka y'umunyabyaha izatuba.” (Imigani 10:27)

Ibyo birasobanutse neza: niba wifuza kuramba no kugira ubuzima bwishimye, tinya Uwiteka.

“Imbabazi n'ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa, Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.” (Imigani 16:6)

Niba utinya (wubaha) Uwiteka, uzareka ibibi. Uzabizibukira.

“Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye [nkuko nabivuze kare, niba utinya Uwiteka nta kindi ukwiye gutinya mu buzima], Kandi abana be bazabona ubuhungiro [ahantu ho guhungira hafite icyo hishingikirizaho ngo haboneke: Imana irinda ba bandi bayitinya]. Kūbaha Uwiteka ni isōko y'ubugingo, Bigatuma abantu batandukana n'imitego y'urupfu.” (Imigani 14:26–27)

Hano hagaragajwe urutonde rw’imigisha ine: kwiringira gukomeye, ubuhungiro, isoko y’ubugingo, no kurokoka imitego y’urupfu.

“Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n'icyubahiro n'ubugingo.” (Imigani 22:4)

Hano hari indi migisha itatu: ubutunzi, icyubahiro n’ubugingo!

Mu gusoza, ntekereza ko nta yandi masezerano akomeye kuruta ayo dusanga mu Migani 19:23:

“Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo, Umwubashye azahora ahaze, Ntazagerwaho n'ibibi.”

Sinzi ikindi kintu wasaba kirenze ibyo—kubaho unyuzwe kandi utagerwaho n’ikibi!

Kubaho mu Gutinya Uwiteka

Ibyanditswe Byera byerekana ko gutinya (kubaha) Uwiteka ari ngombwa ku bafite ubutware ku bandi. “Imana ya Isirayeli yaravuze,.... Iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka, Agatwara yubaha Imana, [‘Utegeka abantu agomba kuba ukiranuka, agategekesha kubaha Imana’]” (2 Samweli 23:3).

Hariho ibisabwa bibiri ku buyobozi bw'umwuka. Icya mbere ni ugukunda Uwiteka, icya kabiri kikaba ari ugutinya Imana. Ubwo Yesu yahamagaraga Petero ngo aragire intama ze, yaramubajije ati: “Urankunda?” (Reba Yohana 21:15–19.) Kandi yabimubajije inshuro eshatu! Hanyuma aramubwira ati: “Niba unkunda, ragira intama zanjye.” Gukunda Uwiteka no gukunda abantu be ni ibintu by'ingenzi. Ariko rero, niba ugerageje gukora umurimo biturutse mu gukunda abantu gusa, amaherezo uzasanga uhuye n'umuntu ugoye cyane ku buryo urukundo rwawe rutazatinda. Urukundo ukunda Uwiteka ubwe ni rwo ruzagufasha gukomeza kuba indahemuka muri gihe nk’icyo.

Ikindi kandi, niba impamvu imwe rukumbi igutera gukora umurimo ari urukundo ukunda abantu, amaherezo uzageragezwa no gukora ibyo abantu bashaka ko ukora, aho gukora ibyo Imana ishaka ko ukora. Aha ni ho dutandukaniriza umwungeri n’umuntu uragirira guhembwa. Umuntu uragirira guhembwa aha abantu ibyo bamusaba; ariko umwungeri akabaha ibyo Imana ivuga ko agomba kubaha. Gutinya Uwiteka ni ko kwonyine kuzagushoboza kubikora!

Reka turebe gutinya Uwiteka mu buzima no mu murimo wa Yesu. Yesaya 11:1–2 havuga kuri Yesu hati: “Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto. Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.” Ingingo y’ingenzi isoza imirimo y’Umwuka Wera ni Umwuka wo kubaha (cyangwa gutinya) Uwiteka. Wari kuri Yesu, Umwana w’ikinege wa Se. Niba hari ikintu kimwe kigaragara neza kuri Yesu, ni uko yagenderaga mu kubaha Imana. Yavuze kuri Se ati: “Kuko mpora nkora ibyo ashima” (Yohana 8:29). “Ntacyo mbasha gukora ubwanjye” (Yohana 5:30). “Nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora” (Yohana 5:19).

Yesaya 11:3 ikomeza igira iti: Kandi Umwuka w’Uwiteka “azatuma agira gusobanukirwa vuba ibyo gutinya Uwiteka (nkuko bisobanura muri Bibiliya y’Icyongereza).” Umwuka Wera aza kuri Yesu yamuhaye kumva vuba mu buryo bwihariye ubushake n’inzira z’Uwiteka. Niba hari ikintu kimwe dukeneye mu itorero muri iki gihe, ni uku kumva vuba ubushake bw’Imana n’inzira zayo.

Abaheburayo 5:7 havuga ibya Yesu:

“ Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe...”

Imana yumvise amasengesho ya Yesu kuko yari amasengesho akomoka mu gutinya (kubaha) Imana. Ni ikihe kimenyetso gikomeye cyerekana ko Yesu yari afite uku gutinya Se? Nizera ko aya magambo yerekeza cyane cyane ku byabereye i Getsemani. Ni ikihe kintu kimwe Yesu yavuze aho ngaho cyagaragaje gutinya Uwiteka? “Bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Luka 22:42). Iyo usenze utyo, urumvwa!

Dusanga kandi ko gutinya Uwiteka kwari guhari mu itorero rya mbere.

“'Nuko Itorero ryose ryari i Yudaya hose n'i Galilaya n'i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n'Umwuka Wera riragwira.” (Ibyakozwe n’Intumwa 9:31)

Barimo banyura mu byo Zaburi 2:11 ivuga: “'Mukorere Uwiteka mutinya, Munezerwe muhinde imishyitsi.” Mbese urabona uko guhuza ibyo bintu byombi? Mwishime, ariko mubikore mufite gutinya Imana. Ntuzigera utandukanya ibyo bintu byombi, kuko ubikoze, ibintu birahengama. Iyo turinganije kwishima no guhinda umushyitsi—gutinya Uwiteka n’ihumure ry’Umwuka Wera—ni bwo itorero ryubakwa.

1 Petero 1:17–18 hatubwira impamvu dukwiye kubaha Uwiteka:

“Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y'ubusuhuke bwanyu mutinya. Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu.”

Aya magambo ntabwo agenewe abatizera, ahubwo agenewe Abakristo—abo bacunguwe n'amaraso ya Kristo. Kuki twebwe (Abakristo) tugomba kumara igihe cyacu cy'ubusuhuke hano mu isi dutinya? Ni ukubera ikiguzi cy'incungu yacu. Imana yabitanzeho amaraso y'Umwana wayo kugira ngo iducungure. Imana yatanze Umwana wayo kugira ngo ducungurwe dukurwe mu bupfu bwacu, mu kutamenya kwacu, mu kutumvira kwacu, mu bwigomeke bwacu no mu bwibone bwacu.

Nizera ko Imana Umwuka Wera abiba mu mitima yacu gutinya Uwiteka. Sinemera ko dushobora kubigira kugeza igihe Umwuka Wera abitwigishirije. Ariko iyo twitabiriye binyuze mu Mwuka Wera, tukagendera mu gutinya Uwiteka, nibwo dutangira kuryoherwa n’ineza y'Uwiteka [favor of the Lord]. Dore ingingo eshatu zerekeye ineza y'Uwiteka.

“Koko Uhoraho, ni wowe uha umugisha ugutunganiye wese, ukamukingira ineza yawe nk'umukingira ingabo.” (Zaburi 5:13- BIR)

Ineza y’Uwiteka imeze nk’ingabo ikugota kandi ikakurinda impande zose. Ufite umutekano usesuye munsi y’ineza y’Uwiteka.

Ineza y’Uwiteka, mu buryo runaka, ishushanywa n’igicu cy’ukubaho kw’Imana. Imigani 16:15 hagira hati:

“Iyo umwami acyeye mu maso ni ikimenyetso cy'ubuzima, ineza ye ni nk'igicu kirese imvura y'umuhindo.” (BIR)

Nuko rero, iyo ufite ineza y’Imana kuri wowe, uba ugendera munsi y’igicu cy’imvura y’umuhindo.

Imigani 19:12 nanone itubwira iti:

“Uburakari bw'umwami bumera nk'ubw'intare itontoma, Ariko ineza ye ni nk'ikime gitonze ku bwatsi.”

Nuko rero, ubuntu bw’Imana bumeze nk’igicu cy’imvura y’itumba, kandi bumeze nk’ikime ku byatsi. Ntabwo ukwiriye na rimwe kuma mu buryo bw’umwuka mu gihe ugendera mu neza y’Imana!

Ikindi kandi, iyo ugendera mu neza y’Uwiteka, ujyana igicu n’ikime aho ugiye hose. Umanurira umugisha ku bwoko bw’Imana. Ni ayahe mahirwe akomeye yaruta ayo?

Umwana n’umugaragu w’Imana wicisha bugufi, ugendera mu gutinya Uwiteka ari munsi y’igicu cy’ineza y’Imana, ni “uzana imvura.” Ahesha umugisha uwo ari we wese bahuye. Hariho impumuro nziza imuriho; hariho ikintu kiri kumwe nawe; hariho ikintu kimutwikiriye kimuherekeza aho agiye hose.

Imana iracyashakashaka mu isi yose ngo ibone abafite imitima itunganye imbere yayo—abamugize Imana yabo—abize gutinya Uwiteka. Iyo abonye umuntu umeze atyo, yiyerekana nk’ukomeye ku bwe, akagaragaza ineza ituruka ku Mana mu mibereho y’uwo muntu akanayimunyuzamo. Nimucyo duhitemo kuba abantu bameze batyo.

20
Sangira